AMAKURU AMATORA

Paul Kagame ati yego ndi umukandida wa 2024

Paul Kagame ati yego ndi umukandida wa 2024
  • PublishedSeptember 20, 2023

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko aziyamamaza kuri manda ya kane mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2024.

Nkuko yabwiye amakuru  ikinyamakuru  Jeune Afrique cyo mu Bufaransa yatangajwe ku wa kabiri, BBC Gahuzamiryango dukesha iyinkuru ifitiye kopi, Kagame yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Yego, rwose ndi umukandida.”

Ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda ntabwo riratangaza ku mugaragaro uzarihagararira mu matora.

Yabajijwe niba kongera gutorwa kwe ku buyobozi bwa FPR mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, ku majwi 99,8%, mu maso ya rubanda bigaragaza ko ari we uzaribera umukandida mu matora ataha, Kagame yagize ati:

“Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda.

Ni ko rero bimeze.

Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida.

Muri icyo kiganiro, umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan, yabajije Kagame niba yirengagije uko ibyo bibonwa n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), ko uko kuguma ku butegetsi kwe imyaka irenga 20 bidahuye n’indangagaciro zo kwitwara neza muri politiki.

Nuko uwo munyamakuru amubaza niba atekereza ko izo ndangagaciro zidahuye n’umugabane w’Afurika.

Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Kagame asubiza ati: “Uburengerazuba bwihangane, ariko ibyo ibi bihugu [byo mu burengerazuba] bitekereza ntabwo ari ikibazo cyacu [ntibitureba].

“Kuri jyewe, sinkimenya ibihuye n’indangagaciro z’uburengerazuba.

Demokarasi ni iki? [Ni igihe] Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo [uburengerazuba] barenze ku mahame yabo bwite, ni gute twabatega amatwi? Gushaka gushinga demokarasi mu kw’undi muntu, ibyo ubwabyo biba byamaze kuba ihonyorwa rya demokarasi ubwayo.

“Abaturage bakwiye kuba bigenga kandi bagomba kugira uburenganzira bwo gushyira ibintu byabo ku murongo uko babyifuza.”

Kagame, w’imyaka 65, amaze imyaka 23 ku butegetsi.

Ariko hari abanditsi bamwe – nk’uwahoze ari umukuru w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda – banditse ko na mbere yuko aba Perezida mu 2000, kuva igihe yari Visi Perezida FPR imaze gufata ubutegetsi mu 1994, ari we wagiraga ijambo rya nyuma mu ifatwa ry’ibyemezo.

Kagame ni umukuru (chairman) w’ishyaka RPF-Inkotanyi kuva mu 1998.

Mu 2015, amatora ya kamarampaka (referendum) ataravuzweho rumwe yakuyeho igihe ntarengwa cya manda ebyiri kuri perezida zateganywaga mu itegekonshinga.

Kagame yatsinze amatora aheruka kuba yo mu 2017 ku majwi 98.8%.

Ku butegetsi bwa Kagame, u Rwanda rukomeje kubamo ituze muri rusange, ariko abamunenga hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bwe kugabanya ubwisanzure muri politiki no kuburizamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *