Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102
Nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.
Pasiteri Ezra Mpyisi yavutse mu 1922 mu gihe u Rwanda rwakolonizwaga n’u Bubiligi, avukira i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yatangiye umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu mwaka 1951. Nyuma yagiye kwiga kaminuza mu bijyanye no kwigisha ijambo ry’Imana mu 1960 mu gihugu cya Zimbabwe.
Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi.
Nyakwigendera yaranzwe no kugira ibiganiro bisetsa benshi abinyujije mu biganiro mu kwigisha ijambo ry’Imana no mu itangazamakuru.
Nk’uko byatangajwe na RBA ibikesha abo mu muryango we, nyakwigendera Pasiteri Mpyisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Nyakwigendera Pasiteri Mpyisi ni we mudivantisite w’umunsi wa Karindwi wabonye impamyabumenyi ya mbere mu iyobokamana (Teology) mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi byakoronizwaga n’u Bubiligi.