IMIKINO

Paris Saint Germain yatwaye igikombe cya 12 cya shampiyona, kikaba icya 5 kuri kylian mbappe.

Paris Saint Germain yatwaye igikombe cya 12 cya shampiyona, kikaba icya 5 kuri kylian mbappe.
  • PublishedApril 29, 2024

Ikipe ya Paris Saint Germaint ifitanye umukino wa kimwe cy kabiri n’ikipe ya Borussia Dortumund yo mu Budage ku munsi wo ku wa Gatatu, yaraye itwaye igikombe cya shmpiyona mu gihugu cy’Ubufaransa (League 1). Paris Saint Germain yakabaye yaratwaye igikombe cya shampiyona ku wa Gatandatu ariko yakereweho gato nyuma y’uko inganyije 3_3 na Le Havre.

Iki gikombe cya 12 PSG yatwaye mu mateka yayo, byasabye ko ikipe ya Monaco yari iyikurikiye itsindwa na Olympic Lyonais ibitego 3-2. Igitwaye ifite amanota 70 irusha Monaco amanota 12 mu gihe ikibura imikino 3. Iyi kipe kandi yanageze ku mukino wa nyuma w’igikombe k’igihugu mu Bufaransa, aho izatana mu mitwe na Olympic Lyonais ku wa 25 Gicurasi. Kylian mbappe wamaze gutangaza ko azerekeza mu ikipe ya Real Madrid yatwaraga igikombe cye cya 5 muri shampiyona y’Ubufaransa. Icya mbere cye nk’umukinnyi yagitwaye muri saison ya 2019_2020.

Si PSG yatwaye igikombe imikino itararangira kuko Inter de Millan mu Butaliyani nayo yabigenje ityo. Inter yagitwaye irusha Ac Millan iyikurikiye amanota 18, kandi isigaje imikino ine yo gukina muri shampiyona y’Ubutarian (italian sreri A). Yaje no gutonderwa umurongo ku mukino bakinagamo na Torino bayitsinda 2_0 byombi byatsinzwe na Hakan Çalhanoğlu. Ni igikombe batwaye bakina na Ac Millan bayitsinze ibitego 2_1 mu mukino waherukaga. Umutoza Simone Inzaghi akaba afashije iyi kipe gutwara igikombe cya cya 20 kuva yashingwa.

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *