AMAKURU POLITIKI

Pakistan: Uwahoze Ari Minisitire w’Intebe Imran Khan Yarekuwe.

Pakistan: Uwahoze Ari Minisitire w’Intebe Imran Khan Yarekuwe.
  • PublishedMay 12, 2023

Nyuma y’Inkuru duherutse kubagezaho ya Nyakubahwa Imran Khan, ubwo yafungwaga muburyo butunguranye, kuri uyu munsi yafunguwe bitegetswe n’Urukiko rukuru nyuma yo gusanga yaratawe muri yombi muburyo butemewe n’Amategeko.

Uwahoze ari Minisitire w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan.

Bwana Imran Khan, yarekuwe ahabwa n’Ubudahangarwa bwo kutongera gufungwa akurikiranwaho icyaha cya ruswa byibura mu byumweru 2. Ni nyuma yaho Bwana Khan yari yabwiye BBC ko afite ubwoba ko niyo yarekurwa yahita yongera gufungwa.

Abasesenguzi ubundi bagaragaje ko uyu mugabo w’imyaka 70 yatsinze amatora ya 2018 abifashijwemo n’Igisirikare aribyo yaba we n’Igisirikare bahakana bivuye inyuma,  gusa bicyekwako impamvu impande zose zibihakana  aruko nyuma yaho uyu umugabo akuwe mu nteko nshingamategeko yatangiye kutavuga rumwe n’Igisirikare.

Ishyaka rya Khan ariryo Pakistan Tehreek-e-Insaf (PTI) rivuga ko ibyo uyu mugabo yashinjwaga ari impano yagiye ahabwa n’abayobozi bo mumahanga ubwo yari Minisitire w’Intebe, ko kandi byari ukumutera ingabo mubitugu bya kinya politiki. Bwana Khan yatawe muri yombi kuwa kabiri ushize ubwo yageraga ku Rukiko mu murwa mukuru wa Islamabad. Aribyo Umucamanza mukuru, Umar Ata Bandial, yavuze ko bitubahirije amategeko kuko yafatiwe mu mbago z’Urukiko kandi ko iki gikorwa cyo guta muri yombi Khan kigomba gukorerwa igenzura.

Gufungwa kw’uyu mugabo, Khan, byateje impagarara kuburyo abantu mu bigaragambyaga bagera ku 10 bishwe abandi ibihumbi 2000 bagafungwa. Abashyigikiye Khan, bateye urugo rw’umukuru w’igisirikare aho atuye muri Lahore barahatwika. Iyi myivumbagatanyo yose yabaye yatumye hakazwa umutekano muduce twinshi nka Punjab na Khyber Pakhtunkhwa, kugeza kuri uyu wa gatanu aho uyu mugabo yazanwe mu Rukiko n’abasirikare bitwaje intwaro zihambaye mu modoka z’Imitamenwa.

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *