AMAKURU IBICE BYOSE

Nyuma yuko prince kid afunzwe miss jolie yashyize abagabo bose mu gatebo kamwe

Nyuma yuko prince kid afunzwe miss jolie yashyize abagabo bose mu gatebo kamwe
  • PublishedNovember 1, 2023

Umwaka urenga urashize Irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe biturutse ku bibazo byarivuzwemo, bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina.

Ibi bibazo byanatumye mu minsi yashize Urukiko Rukuru rukatira Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga iri rushanwa, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Jolie Murenzi, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko irushanwa rikiri mu maboko ya Minisiteri y’Umuco mu gihe yari akiri mu kanama nkemurampaka ryari rimeze neza.

Yagize ati “Abakobwa twarabigishaga, babaga bafite uwo bitaga ‘captain’ ni we wabakurikiranaga ariko natwe ku mugoroba twarebaga uko bameze. Uwabireberaga inyuma abakobwa babaga bameze neza […] abakobwa bari bitaweho cyane ntaho bahuriraga n’abagabo. Nayisezeyemo mu 2015 ubwo yamaraga kwegurirwa abikorera cyane ko njye nari naragiyemo kubera Minisiteri. Icyo gihe nahise nsezera.”

Avuga ko irushanwa rikimara guhabwa abikorera, ryatangiye guta umurongo ryari rifite mbere aho abagabo batangiye kugira ububasha ku bakobwa kandi mbere bitarabagaho.

Yakomeje ati “Umurongo abikorera bari bamaze guha irushanwa sinari kuwugenderamo. Aho byari bitandukaniye ni uko ntari ngifite inshingano ku bakobwa.’’

Yavuze ko abakobwa bitabira Miss Rwanda baba bakiri abana bato ku buryo baba bakwiye gukurikiranwa.

Ati “Ndabyibuka rimwe hari uwashatse kujya muri Nigeria turamwangira aranarira. Nanone hari abigeze gushaka kujya Nairobi turabangira kuko bitari biri muri gahunda.”

“Nkiri umukobwa nigeze kujya njya mu marushanwa y’ubwiza, nzi ibibera inyuma y’amarido. Abagabo bafatirana abakobwa bakaba babayobya. Hari ibintu byaberaga inyuma y’amarido no muri Miss Rwanda, abagabo bagafatirana abakobwa.”

Uyu mubyeyi mu mboni ze agaragaza ko irushanwa risubijwe Minisiteri y’Urubyiruko cyangwa se ihuriro ry’ababyeyi b’abagore, byaba byiza kurushaho ndetse rikongera kugira umurongo nk’uwo ryari rifite mbere.

Ati “Miss Rwanda isubijwe Minisiteri yasubira ku murongo muzima […] Minisiteri yakurikiraniraga hafi. Abantu ku giti cyabo byateza impaka nyinshi, cyangwa se bazashake ihuriro ry’abagore bakuze baribahe. Njya kuvamo narabibonaga ko abagabo bazajya bafatirana abana b’abakobwa. Narabibonaga ko ariho bigana.”

Abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza abagira inama yo kujya babanza bakagisha inama abantu bakuru bafite ubunararibonye.

Ati “Baba bakeneye inama kandi ntabwo baba batekanye kandi buri mukobwa wese aba ashaka ikamba.’’

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *