AMAKURU

Nyuma yuko prince kid afunzwe biranugwanugwa ko n’umugore we miss elsa ashobora ku musangemo vuba

Nyuma yuko prince kid afunzwe biranugwanugwa ko n’umugore we miss elsa  ashobora ku musangemo vuba
  • PublishedOctober 18, 2023

Urukiko rukuru rwahamije Ishimwe Dieudonne ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Bimwe mu bimenyetso byateshejwe agaciro harimo inyandiko zakozwe n’abakobwa batanze ubuhamya bavugaga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya barimo Miss Elsa wanaje no gufungwa ashinjwa ibirimo kubangamira iperereza.

Ku itariki 25 Gicurasi 2022 urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’iminsi 20  Miss Elsa yari amaze muri kasho afunze.

Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo akajya akurikiranwa ari hanze. Yari akurikiranyweho: Uguhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera no koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.

Kuri iki kirego umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma buza kwisubiraho kuko yari yagaragaje ubushake mu gufasha ubutabera busaba ko yarekurwa akajya akurikiranwa ari hanze. Urubanza rwe mu mizi rwashyizwe mu mwaka wa 2025.

 Ikimenyetso cy’inyandiko zakozwe na  Banyampinga Urukiko rukuru rwazitesheje agaciro

 Aha wakwibaza niba ubwo iki kimenyetso cy’inyandiko zakozwe n’abo bakobwa kitarahawe agaciro, bitazatuma Iradukunda Elsa uri no mubanditse bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya ahamwa  n’icyaha  bikajyana no kuba  icyo gihe yaritambitse iperereza ryamukorwagaho.

Mu birego  bitatu Prince Kida yaregwaga , byarangiye ari bibiri bimuhamye; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ariko rero ku itariki 02 Ukuboza 2022 yari yaragizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’uko rusanze Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 16 nta bimenyetso bifatika bugaragaza ku byaha yari akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi nyandiko ‘Amabaruwa yasinyweho na ba nyampinga batandukanye’ zakorewe kwa Notaire bitemewe n’amategeko mu gihe umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yavuze ko mu gihe nta zindi nyandiko zivuguruza izo, izihari ari zo zifite agaciro.

 Ubuhamya shingiro bwakururiye Prince Kid guhamwa n’icyaha cyo gusaba no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

 Umwe mu bakobwa batanze ubuhamya wahawe kode ya VKF yavuze ko Prince Kid yakundaga kumusaba ko baryamana ariko akabyanga, ariko nyuma aza kubyemera yabivuze mu magambo agira ati: “Aha nibwo yansambanyije mubwira ngo arambabaza ngo agire buhoro arabyanga, bitewe nuko yabinsabye kenshi nkabyanga nza kubyemera bitewe nuko imyitwarire ye yari iteye ubwoba.” 

Uyu mukobwa ufite iyi kode yakomeje avuga mu rukiko ko byageze nyuma Prince Kid agasoza igikorwa, aribwo na we (wa mukobwa) yaje kumusaba ko ari kumva atangiye kuryoherwa bityo na we yamufasha kurangiza.Mu kwiregura Prince Kid yavuze ko uyu mukobwa ubwe yikoreshereje umukono we kwa noteri avuga ko atigeze akoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato na we .

Ku itariki 13 Ukwakira 2023 ku munsi Prince Kid akatirwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw, Umucamanza yavuze ko nubwo uriya mutangabuhamya yavuze ko babikoze ku bwumvikane, bigoye kumenya niba yaranabikoze ku bushake bitewe n’imiterere y’iki cyaha bigoye kumenya niba umukobwa yarabikoze ku bushake bwuzuye cyangwa se bucagase ni nayo mpamvu umucamanza yavuze ko mu mategeko yo mu Rwanda harimo icyuho yifashisha ayo mu Bufaransa na Canada nayo ngo afite icyuho. Bityo ahamwa n’iki cyaha gutyo.

Ikigoye hano cyagarutsweho ni ukuntu wapima niba umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina ku bushake bwuzuye cyangwa se bucagase.

Umucamanza yavuze ko imvugo aba bakobwa bakoreye mu bugenzacyaha ari zo zigomba guhabwa agaciro kuko nta mpamvu bagaragaza zituma bavuguruza ibyo bavugiye mu ibazwa . 

Mu bujurire, ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta kuntu inyandiko zakozwe n’aba bakobwa zahabwa agaciro nubwo zakorewe imbere ya Noteri.

 Nk’uko yabivugaga, icyaha cyo gusambanya ku gahato gikorerwa ahihishe bityo Noteri akaba adafite ubushobozi bwo kwemeza ko umukobwa runaka atasambanyijwe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *