Nyuma y’uko Lamine Yamal wa FC Barcelone acyuye Mbappe, Messi nawe yacyuye Alphonso Davis witegura kwinjira muri Real Madrid.
Nyuma y’uko amashampiyona ahenshi ku Isi asojwe ubu hagezweho imikino y’ibihugu by’umwihariko Igikombe cy’Uburayi, ndetse n’Igikombe cyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Ku Mugabane w’Uburayi bakinaga imikino ya kimwe cya kabiri birangira Espanye igeze ku mukino itsinze Ubufaransa ibitego 2_0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Lamine Yamal, icya kabiri kiboneka kitsinzwe na Jule kunde ku ishoti ryatewe na Dan Olmo. Ibi bitego byose byaje nyuma y’uko Ubufaransa bwari bwabanje igitego cyatsinzwe Randal Kolo Muani.
Mbere y’uko uyu mukino uba Adrien Rabiot yari yavuze ko Lamine Yamal bizamusaba gukora cyane kuruta mbere niba bifuza kugera ku mukino wa nyuma, yaje yamucecekesheje amunyuzaho umupira yatsindiyeho igitego. Umukino ukirangira yagiye ku rukuta rwe rwa X maze ashyiraho ifoto ya Lionel Messi ateruye akana, arangije yandika ho ijambo rigira riti: “Reborn” bivuze kongera kuvuka. Ubisesenguye neza ubona yavugaga ko agomba kuzagera ikirenge mu cya Lionel Messi.
Mu mikino y’Igikombe cy’Amerika y’Amajyepfo, Argentine nayo yatsinze Canada ibitego 2_0, bya Julian Alvrez na Lionel Messi. Argentine yatsinze iyi Canada bari banatsinze mu mikino y’amatsinda.
Lionel Messi na Argentine kuva mu mwaka 2014 igiye gukina Final 6 muri final umunani z’amarushanwa bitwabiriye.