AMAKURU POLITIKI

Nyuma yuko hashingiwe umutwe wa (AFC) urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Congo yahamagaje Ambasaderi wayo muri Kenya.

Nyuma yuko hashingiwe umutwe wa (AFC) urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Congo yahamagaje Ambasaderi wayo muri Kenya.
  • PublishedDecember 17, 2023

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo Alain Tshibanda yavuze ko igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe Alliance Fleuve Congo (AFC).

Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka leta” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu gutangiza AFC, Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.

Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.

Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yarase ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”

Hagati aho, ambasaderi w’Amerika i Kinshasa Lucy Tamlyn yavuze ko iyo ambasade “ihangayikishijwe cyane” n’itangazwa ry’ishingwa rya AFC irimo Nangaa na Michel Rukunda (unazwi nka Makanika), umukuru w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho, bombi basanzwe barafatiwe ibihano n’Amerika, nkuko bimeze no ku mutwe wa M23.

Mu butumwa ku rubuga X, ambasaderi Tamlyn yavuze ko ishingwa rya AFC ari “igitutsi ku baturage ba Congo”, mu gihe bitegura amatora yo ku wa gatatu.

Yasabye abashaka by’ukuri kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo “gukurikiza ibikorwa byo mu karere bigamije amahoro… nka gahunda ya Luanda na Nairobi”.

Yongeyeho ko Amerika izafatira ibihano uwo ari we wese uzabangamira demokarasi cyangwa amahoro n’umutekano bya DR Congo n’akarere kayikikije.

Bintou Keita, intumwa yihariye muri DR Congo w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’umukuru w’ubutumwa bwa MONUSCO, yashishikarije AFC “kureka igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo gishobora guhungabanya umutekano” w’icyo gihugu, asaba M23 gukurikiza gahunda ya Luanda no “gushyira intwaro hasi nta kindi isabye”.

Corneille Nangaa ni we wari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo ubwo Félix Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo mu Kuboza (12) mu 2018.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *