Nyirigihugu yabuze mbese habuze ugomba kuyobora muri turukiya
Perezida Tayyip Erdogan usanzwe ku butegetsi ahanganye cyane na Kemal Kilicdaroglu. Amajwi ya nyuma ntabwo aratangawa gusa Erdogan uri ku buyobozi guhera mu 2002, ari imbere na 49,49% mu gihe Kilicdaroglu afite 44,79%.
Bitewe n’amajwi amaze kubarurwa, bivuze ko mu bakandida bose nta n’umwe urakwiza 50% asabwa kugira ngo yegukane umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bivuze ko hagomba kwitabazwa icyiciro cya kabiri.
Turikiya imaze igihe iri mu bihe bigoye, mbere na mbere, ubukungu bwayo bwahuye n’ibibazo, ku buryo ifaranga rikoreshwa mu gihugu, Lira, ryataye agaciro ku kigero cyo hejuru mu mateka.
Urugero, hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022, iri faranga ryataye agaciro ku kigero cya 78,6%, bituma ibiciro by’ibiribwa byikuba kabiri mu gihe iby’ingendo byazamutse ku kigero cya 123%. Iri faranga ryataye agaciro ku kigero cya 20% ugereranyije n’idolari rya Amerika.
Ifoto mbarankuru yumutingito muri turukiya
Mu gihe ubukungu bwari butangiye kuzahuka, umutingito ukomeye wibasiye igihugu usiga abantu 59.259 bapfuye.
Perezida wese uzatorwa, afite inshingano zo kongera gusana igihugu mu mfuruka zose.