Nyaruguru: Poste de Sante ikora gusa ku munsi w’ikingira, indi minsi nta muganga wahasanga
Abaturage bo mu Murenge wa Busanze bivuriza ku ivuriro (Poste de Sante) rya Kirarangombe, barasaba ko ryashyirwaho abaganga bahoraho babaha serivisi iminsi yose, kugira ngo bibarinde urugendo rurerure bakora bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi kiri mu birometero bisaga 15.
Akagari ka Kirarangombe muri uyu Murenge wa Busanze, ni kamwe mu duhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nako kubatsemo iri vuriro ry’ibanze riri mu bilometero bitarenga bitatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Abahatuye bavuga ko riheruka gukora neza ritahwa ku mugaragaro mu myaka itatu ishize, abandi bakavuga rikora rimwe mu cyumweru, hari n’abadatinya kuvuga ko rikora ku mu minsi y’ikingira gusa, rigakorwaho n’umuganga uza avuye ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi, mu ntera y’ibilometero bisaga 15.
Bamwe mu baturage bavuga ko bibabaza kubona ivuriro begerejwe barinyotewe, rikora ku munsi w’ikingira gusa, ibintu bashingiraho bavuga ko ntaho bavuye.
Nyirandihano Veneranda, ni umubyeyi utuye mu Kagari ka Nteko, mu Mudugudu wa Nyarukeri, uvuga ko iri vuriro ry’ibanze rya Kirarangombe risa nk’aho ridahari kuko iyo umuntu arikeneye ngo yivuze asanga akenshi rikinze.
Ati “Hano hamaze igihe hafunze. Bakoze iminsi mike hacyuzura. Abarwayi baraza bakabura ababakira, kenshi njye mbona bafungura ari uko baje gukingira gusa bakongera bakigendera.”
Abihuriyeho na Uwitije Claude nawe utuye muri aka gace, uvuga ko nawe abangamirwa no kuba iri vuriro ridakora buri gihe.
Ati “Birabangamye cyane kuba ridakora, nko kuvana umwana hano umuhetse yakurembanye ukajya i Runyombyi kandi usize ivuriro aha, ni ikibazo. Nk’ababyeyi benshi ntibanabishobora keretse ubonye uwo atuma cyangwa bakamutwara kuri moto.”
Aba baturage bifuza ko haza abaganga bahoraho, kugira ngo bibarinde uru rugendo rurerure bakora, kandi bafite ivuriro ry’ibanze iwabo ariko rikunda kuba rifunze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yahumurije aba baturage, kuko ngo ubuyobozi bufite gahunda yo kongerera imbaraga amavuriro y’ibanze ari mu tugari duhana imbibi n’u Burundi, yongererwa abaganga.
Ati “Icyiza ni uko ririya rigiye kujya ku rwego rwa kabiri, kandi icyo gihe haba hari abaganga bahoraho, ndetse bashobora gutanga serivisi zo gupima ibizamini, kubyaza, kuvura amenyo no kuvura amaso.”
Meya Murwanashyaka yongeraho ko bagiye gukurikirana kugira ngo byihutishwe, abagana ayo mavuriro boroherwe no kubona serivisi bitabagoye.
Amavuriro y’ibanze nk’iri rya Kirarangombe, yubatswe mu tugari turi ku mupaka w’ibihugu by’abaturanyi, ngo afashe abaturage kubonera hafi serivisi z’ubuvuzi bamwe banajyaga gushaka muri ibyo bihugu.
Kuri ubu mu Karere ka Nyaruguru harabarurwa amavuriro y’ibanze umunani agomba kujya ku rwego rwa kabiri, aho atatu ya mbere yo yatangiye gukora.