UBUTABERA

Nyarugenge: Abarokotse Jenoside babwiwe ko ababishe ntaho bagiye

Nyarugenge: Abarokotse Jenoside babwiwe ko ababishe ntaho bagiye
  • PublishedApril 15, 2024

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umugabo witwa Ribakare Godfroid w’imyaka 58 utuye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima yagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye Kalisa Anaclet w’imyaka 52 na Mukankuranga Francine w’imyaka 54 ko uwabishe ntaho yagiye.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi nshingwabikorwa bw’Akarere ka Nyarugenge.

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 hari umuturage wabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko uwabishe ntaho yagiye.

Yagize ati: “[…] aho umwe wanabonetse ku munsi w’ejo yabwiraga uwacitse ku icumu ko abamwishe ntaho bagiye ndetse ko anabonye n’ubushobozi na Leta iriho yayikuraho kuko yamuhemukiye.”

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yabwiye Imvaho Nshya ko agikurikirana aya makuru.

Mu cyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyarugenge hamaze kuboneka abantu bagera kuri Batatu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’uwahohoteye uwarokotse Jenoside.

Akarere ka Nyarugenge kavuze ko hari bamwe mu bagifite iyo mitekerereze ariko ubuyobozi bubibona nk’umukoro ukomeye ku banyarwanda atari ku baturage ba Nyarugenge gusa, ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ari inshingano ya buri wese gukomeza kubirwanya.

Ni n’umukoro ukomeye nk’abakuru wo kwigisha amateka urubyiruko kugira ngo basobanukirwe amateka yabo, aho kwirirwa bayashakisha hirya no hino bityo bikaba byabaha imbaraga zo kugira amahitamo akwiye y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *