AMAKURU

Nyanza: Umusore arafunzwe nyuma yo gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenocide

Nyanza: Umusore arafunzwe nyuma yo gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenocide
  • PublishedApril 13, 2023

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2023, RIB yataye muri yombi umusore uturuka mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubwo yavugaga ati”Ubu intambara igarutse nta Mututsi wabacika”.

Umuseke dukesha inkuru ugera muri aka gace waganiriye na François Nsabimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 agira ati “Rusaku asanzwe agira ingengabitekerezo cyane yavuze ko abatutsi ari abagome kuko bamuhombeje Miliyoni 8 Frws”.

Mukampazimaka Eugedie ufite inshingano zo kuba mutwarasibo nawe yagize ati “Rusaku yahereye mu gitondo mbere y’uko afungwa avuga ko intambara igarutse nta mututsi wabacika kuko bashyizemo imiyaga kandi abatutsi baba barabitse amarira yabo none ubu mu kwa kane igihe cyageze cyo kurira.”

Kananura Musare Vincent de Paul, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana mu kiganiro cyihariye yavuze ko uriya muturage yari yasinze.

Ati“Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.” Ubuyobozi bwa Ibuka bwakomeje buvuga ko uyu musore yatangaje ubu butumwa, ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bidakwiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigenda bigabanya ubukana. Kuva mu 2019 kugera mu mezi atatu ya 2022, rwakiriye dosiye 1215 zijyanye na byo ndetse ababifatiwemo 1525 bashyikirizwa ubutabera.

Ibi byaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Ibi byabaye mu gihe mu gihugu hose uyu wari umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kunamira abanyarwanda bishwe mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda  muri Mata 1994.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *