Nyamasheke yabaye iya mbere mu turere twamunzwe na ruswa. Abaturage 32,18% bakwa ruswa
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya akarengane na ruswa, ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko Akarere ka Nyamasheke ari ko karimo ruswa yo ku rwego rwo hejuru mu nzego z’imirenge.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamurikiwe mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023. Bwakorewe mu turere 11 turimo Nyaruguru, Huye, Nyamagabe na Kamonyi mu Majyepfo; Kayonza mu Burasirazuba; Burera, Musanze na Gicumbi mu Majyaruguru hakiyongeraho Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bwari bugamije kureba uburyo abaturage babona imitangire ya serivisi ku rwego rw’umurenge.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kwakira ibibazo by’abaturage ukabagira inama muri Transparency International Rwanda, Mukarukundo Odette, yavuze ko muri rusange abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’uko bahabwa serivisi ku kigero cya 70% ariko ko hari abasabwe ruswa.
Akarere ka Nyamasheke ni ko gafite ibipimo biri hejuru bya ruswa ndetse no mu byerekeye uko abaturage bishimira serivisi biri hasi. Abasabwe ruswa muri aka karere bagera kuri 32,18%.
Hakurikiraho Kayonza (28%); Musanze (23,55%); Rubavu( 22, 22%) mu gihe Nyabihu ifite 20, 90%.Uturere twa Huye na Nyaruguru dufite ibipimo biri hasi 11,75% na 7,81% nk’uko dukurikirana.
Uretse ruswa y’amafaranga hanasabwe ruswa ishingiye ku gitsina; nko mu Karere ka Rubavu abagera kuri 7,6% bahuye na yo.
Mu bijyanye n’uko abaturage bishimira serivisi mu nzego z’imirenge, Nyabihu ifite ibipimo byo hejuru na (80,77%) igakurikirwa na Huye (72,54%); Nyamasheke (68,83%); Nyaruguru (67,44%) na Rubavu (58,62%).
Muri rusange mu bibazo abaturage bahura na byo bagiye gusaba serivisi harimo kwakirwa nabi no gusuzugurwa cyane cyane abakennye n’abafite ubumuga. Hari kandi abajya gusaba serivisi bagasanga abazibaha badahari cyangwa batazi ibisabwa ngo bazibone bigatuma basiragizwa aho ikosa ryashyizwe ku buyobozi buba bugomba kubasobanurira ariko ntibubikore.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Rubavu, Uwajeneza Jeanette, yavuze koibipimo bagaragarijwe bidashimishije.
Ati “Imibare twayibonye ariko ntabwo ishimishije kuko tuvuga ko umuturage ari ku isonga kandi ko nibura abaturage bose twagombye kubaha serivisi nziza. Hari imirenge yagaragaye ko iri inyuma cyane mu bijyanye n’imitangire myiza ya serivisi no gutanga ruswa.”
“Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi bw’Akarere ni ukujyayo tukongera tugakora ubukangurambaga mu baturage ariko tukanaganiriza inzego zacu zikorerayo kugira ngo zongere imbaraga mu mitangire ya serivisi.”
Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ngo ntibyatunguye Akarere ka Rubavu kuko n’ubundi Umurenge wa Busasamana wari dusanzwe uzwimo ikibazo mu bijyanye n’ubutaka no gufasha abatishoboye naho Mudende ikagira ibijyanye n’irangamimerere.
Mu bakozi bashinzwe gutanga izo serivisi harimo bamwe bahanwe. Kuri ubu Ubuyobozi buvuga ko burimo gushaka uko amakosa akosorwa ngo n’abandi bazahajya bazatange serivisi nziza.