Nyamasheke: Umurambo w’umugabo wari warabuze wabonetse mu Kivu
Umurambo wa Ngirababyeyi Dominique w’imyaka 43, wabonetse mu kiyaga cya Kivu ku itariki ya 28 Ugushyingo, nyuma y’icyumweru yarabuze.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bujanga, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke bari mu rujijo nyuma y’iboneka ry’umurambo wa Ngirababyeyi Dominique w’imyaka 43, wavuze ko agiye kuri RIB kurega umuturanyi we Musabyimana Mathias wari wamurengereye umurima, ku wa 20 Ugushyingo ndetse afatanyije n’abana be bagakubita Ngirababyeyi.
Bamwe mu baturanyi ba Ngirababyeyi, ubana na nyina wenyine nyuma y’uko ashatse abagore 3 bose bananiranwa, bakamuta mu bukode kuko nta nzu agira, buri mugore amutwara abana babyaranye, agahitamo kujya kubana na nyina we ufite aho aba, babwiye Imvaho Nshya intandaro y’iri kubitwa, ibura n’isangwa mu Kivu ari umurambo.
Bavuga ko umuturanyi we Musabyimana Thomas ucururiza muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, badikanyije imirima, yamurengereye agahinga mu kwe ku wa 20 Ugushyingo.aho saa mbiri z’ijoro Ngirababyeyi yafashe isuka ajya kugaruza ubutaka bwe yari yarengerewe n’uyu muturanyi we wari wahahinze ibijumba.
Umwe ati: “Ngirababyeyi yagiye kugaruza ubutaka bwe muri iryo joro, Musabyimana, umuhungu we n’umukobwa we bumva ahinga muri iryo joro, bamusangamo baramukubita, aratabaza abura umutabara, bamusiga aho mu murima barataha. Ariko kuko hari abari bumvise induru basohoka bareba ibibaye n’aho bibereye, bumva ni we ugenda yitotomba ko atakwihanganira uwamurengereye akanamukubita yitwaje ko ari umukire, agiye kumurega kuri RIB.’’
Yingeyeho ati: “Kuva iryo joro avuga ko agiye kurega kuri RIB, nta wongeye kumuca iryera, haba nyina, n’abaturanyi be, na RIB bagiye gushakishirizayo ivuga ko nta wahageze, twongeye kumubona ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku wa 28 Ugushyingo, mu gice cy’Akagari ka Kibogora”.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko uru rupfu rwateye urunturuntu muri aka Kagari, kuko nubwo basanze umurambo we warashengutse, ugashyingurwa ku wa 29 Ugushyingo, n’ubu ibye bigisakuza.
Bakeneye ibisobanuro nyabyo, cyane cyane ko bavuga ko abakekwaho kumukorera urugomo bakeka ko rwabaye intandaro y’urupfu rwe bababona bidegembya mu Mudugudu nubwo babanje kubura umurambo ukiboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kanjongo Kwibuka Jean Damascène, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ko byagenze, n’urwo rujijo koko ruhari, kuko aho atuye n’aho umurambo wasanzwe bihabanye cyane, ariko iperereza rya RIB rikomeje ngo ukuri nyako kujye ahagaragara.
Ati: “Nubwo twabonye umurambo warashangutse, nyuma y’icyumweru cyose ubuyobozi bw’Akagari butumenyesheje ko yabuze, dushakisha, wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma. Icyagaragaye mu makuru baduhaye ni uko kwa muganga basanze nta wamunize, nta gikomere kindi yari afite, batanga umwanzuro w’uko yiyahuye, ibitandukanye n’ibyo byazava mu iperereza rya RIB.’’
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari anafite igisa n’ihungabana nyuma yo gutabwa n’abagore be bose uko ari 3 yagiye ashaka mu bihe binyuranye, bakanamutwara abana bose ari bwo yafashe umwanzuro wo kujya kubana na nyina, apfuye yari amaze iminsi mike avuga ko arambiwe gukomeza kubana na nyina, yibaza impamvu atubakirwa abandi batishoboye Leta ibubakira.
Avuga ko ngo byamuteye kujya muri uwo murima we acukuramo umwobo avuga ko ari wo agiye kujya abamo kugeza igihe Leta izamwubakira.
Ati: “Yawurayemo ijoro rimwe, Mugudugu awumukuramo amusubiza kwa nyina. Byari bigitekerezwaho niba yakubakirwa cyangwa yagumana na nyina, cyane cyane ko inzu babamo ikomeye, hari abababaje kumurusha, apfuye bikigwaho.’’
Ikibazo cy’imfu mu murenge wa Kanjongo kigenda gifata intera kuko ni wo wigeze kugaragaramo umugabo wishe se na nyina abakase amajosi, abana b’abahungu babiri bishe nyina bamunize, hanagaragaye umugabo wagiye mu rusengero akigamba ko yishe umuvandimwe we akoresheje amarozi, byose intandaro ikaba ubutaka,kuko n’uyu amakimbirane yari afitanye n’umuturanyi we umurengera yari ashingiye ku butaka.
Gitifu w’umusigire w’umurenge wa Kanjongo Kwibuka Jean Damascène yasabye abaturage kujya bageza ibibazo byabo mu buyobozi aho kubyihererana bigeza n’aho bamwe bahaburira ubuzima, asaba n’abayobozi babegereye kubahora hafi bakabakemurira ibibazo, ibyo badashoboye bikagezwa ku nzego zo hejuru vuba, amasambu ntakomeze kuba intandaro y’ibura ry’ubuzima.