AMAKURU

Nyamasheke: Indi nzu y’imbaho ibamo abantu 10 yahiye irakongoka

Nyamasheke: Indi nzu y’imbaho ibamo abantu 10 yahiye irakongoka
  • PublishedDecember 4, 2023

Umuryango wa Mugenzi Vianney n’umugore we n’abana umunani urasembera, nyuma y’aho inzu y’imbaho babagamo mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, ifashwe n’inkongi y’umuriro igakongoka

Iyi nzu yafashwe n’umuriro ahagana  saa tatu z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, bikaba bivugwa ko nta kintu na kimwe ba nyirayo barokoyemo.

Uwamahoro Odette, umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyarusange, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nzu yafashwe n’inkongi ubwo abagize uwo muryango bari bagiye gusenga ku Rusengero rwa ADEPR Kagarama, ruri muri metero nke uvuye aho batuye.

Abana bari basigaye ku rugo bari hafi aho, barimo kwahira ubwatsi bw’amatungo, batunguwe no guhamagarwa n’abatambukaga bababwira ko babona inzu yabo igurumana.

Uwamahoro ati: “Byabonywe n’abaturage batambukaga kuko ari ku muhanda, barataka, abandi bahamagara ba nyir’urugo bazana n’abakiristo bari kumwe mu rusengero baza kubafasha kuzimya ariko biranga biba iby’ubusa, umuriro ubarusha imbaraga ntibagira na kimwe barokora.”

Avuga ko iyi nzu y’amabati 63 yakongotse mu gihe gito cyane kubera ko imbaho ziba zisize vidanje, gusa ngo ikiraro cy’ingurube n’igikoni byo ntibyafashwe n’iyo nkongi.

Uwamahoro yavuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi kuko umuriro watangiriye mu nzu imbere ukazamukira mu gisenge, kandi igikoni basanzwe batekamo ntacyo cyabaye.

Yavuze ko uyu muryango wahise ucumbikirwa mu baturanyi, ariko ufite ibibazo byinshi kuko uhereye ku isahani, isafuriya n’ikindi cyose cy’ibanze kiba mu nzu nta na kimwe bafite.

Yashimiye abaturage batabaye vuba nubwo nta cyo barokoyemo, ko byerekana ubufatanye bwiza bagirana, abasaba kudatererana uyu muryango muri ibi bihe biwukomereye.

Yanasabye Akarere ko mu bushobozi bwako harebwa uburyo uyu muryango wakubakirwa ukava mu mibereho yo kubana mu kazu gato batijwe n’abaturanyi.

Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira abaturage b’imirenge inyuranye muri aka Karere, aho mu mezi atagera kuri atanu ashize hamaze gushya inzu enye z’abaturage zamenyekanye mu Mirenge ya Shangi, Bushenge na Bushekeri.

Bikekwa ko hashobora kuba hari n’izindi, bityo abaturage bakavuga ko hakwiriye igenzura ryimbitse, hakarebwa ikizitwika, niba koko ari ikibazo cy’amashanyarazi hakarebwa niba izo nsinga zagiye zishyirwa mu nzu z’abaturage zitujuje ubuziranenge cyangwa zishyirwaho nabi mu kwirinda ibyago byakomeza guterwa n’izo nkongi.

Abaturage bahura n’ibi byago bavuga ko bashobora kuba baraguze izitujuje ubuziranenge kubera ubumenyi buke bazifiteho ndetse bikaba byaranajyanaga n’ubushobozi bwabo.

Gusa bashengurwa n’uko ubuyobozi bw’Akarere bugenda biguru ntege mu kubegera bukabashyigikira kugira ngo bongere kubona aho batura batekanye kandu bumva ngo hari ingengo y’imari igenewe gufasha abahuye n’ibiza.

Basaba ko hajyaho uburyo, bw’uko uwagize ibyago yajya ahita atabarwa, agashakirwa aho aba vuba kuko n’ubukana imvura igwana mu Karere kabo muri ibi bihe butoroshye.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *