AMAKURU UBUKUNGU

Nyamasheke: Imbwa z’inyagasozi zishe ihene 3 n’intama 2

Nyamasheke: Imbwa z’inyagasozi zishe ihene 3 n’intama 2
  • PublishedJanuary 5, 2024

Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, imbwa z’inyagasozi ziraye mu matungo y’abaturage b’Imidugudu ya Rushahaga na Rusi mu Kagari ka Mutongo, mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba ku itariki ya 4 Mutarama, zica ihene 3 n’intama 2 zinakomeretsa indi hene n’intama.

Umuturage wo mu Kagari ka Mutongo yavuze ko bakomeje kugira impungenge z’izo mbwa z’ibihomora zibarira amatungo.

Yagize ati: “Turazirika amatungo iruhande rw’ingo tugasanga zayishe, zayakuyemo ibyo mu nda zikayata aho zikigendera. Biradutera igihombo gikomeye cyane kuko nk’iri tangira ry’amashuri hari uba ategereje kugurisha itungo ngo abone ay’ishuri, cyane cyane ko nk’ishashi y’ihene itajya munsi y’amafaranga 50.000, isekurume nziza ntijye munsi y’amafaranga 40.000. Iyo ziyishe rero ziba zigusubije inyuma cyane”.

Yunzemo ati: “Tugerageza uko dushoboye tukazihiga, zikatunanira zikisubirira mu mashyamba, tukazitega uko dushoboye, mu bushobozi bwacu n’ubumenyi bwacu buke tukica mbarwa.

Inzego z’umutekano turazisaba ko zajya zitubaza nkatwe abaturage tuba dukeka aho izo mbwa ziri, tukazirangira, zikinjira mu biturage zikazitega,na ho ubundi turahangayitse cyane”.

Umukuru w’Umudugudu wa Rushahaga, Ntibandetse Anastase, avuga ko nyuma yo kurya ayo matungo, abaturage barushijeho guhangayika.

Ati: “Hari hashize ibyumweru 3 nanone muri uyu Mudugudu zihishe indi hene. Bihangayikishije abaturage […] iyo akavura gaatonyanze nk’abana bari bariragiye barizirika hafi aho ngo bugame, bagasanga ziraririye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yari yavuze ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo bigaragara ko gihangayikishije abaturage, ndetse ko izo mbwa zigaragara mu Mirenge yose kandi ko n’impungenge ku kuba zanarya abantu zumvikana.

Yagize ati: “Izo mbwa zizerera rero hakorwa uburyo zirindwa abaturage. Ni cyo dukora”.

Ku itariki ya 30 Ukuboza umwaka ushize zari zishe ihene 5 mu Kagari ka Murambi, mu Midugudu ya Mutiti na Karehe, zisanga andi matungo zari zimaze iminsi ziharya mu Tugari tunyuranye.

Mu mpera z’umwaka ushize imbwa 62 zarishwe mu Mirenge ya Kagano na Kanjongo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *