AMAKURU UBUZIMA

Nyamasheke: Igwingira ryiyongereye mu miryango yugarijwe n’amakimbirane

Nyamasheke: Igwingira ryiyongereye mu miryango yugarijwe n’amakimbirane
  • PublishedNovember 28, 2023

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu rikomeje kwiyongera usanga ryiganje cyane mu miryango irangwamo amakimbirane akabije ashingiye ku buharike, ubushoreke no gucana inyuma, ubona ko byafashe intera muri kano Karere.

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko mu myaka nk’itanu ishize, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu  ryavuye kuri 33% rikagera kuri 37.7%.

Abaturage bavuganye n’Imvaho Nshya, bavuga ko uretse amakimbirane usanga hari n’imiryango itabona imirimo yunganira ubuhinzi n’ubworozi bugikorwa mu buryo bwa gakondo ku masambu adahagije, bityo tibone udufaranga two guhaha ibyo kurya byuzuza indyo yuzuye mu muryango.

Hari n’abavuga ko usanga bari ahantu bakiri mu bwigunge ku buryo kugera ku masoko aciriritse bahahaho ibyo kurya byunganira imirire yabo bibagora kubera imihanda mibi ituma batabasha kugera ku masoko.

Umwe mu baturage bavuganye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Jye umwana wanjye basanze ameze neza kuko ayo tubonye mu rugo tuyahuriza hamwe tukamwitaho, kimwe n’indi dufite, ariko amakimbirane mu miryango, ibikorwa remezo nkene n’ubukene bw’amafaranga biri mu bikomeza gutera igwingira mu bana bato byo mu bice by’icyaro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 6 rigenda ryiyongera aho kugabanyuka, bugasaba ababyeyi bafite abana rigaragaraho kwisubiraho kuko ari bo nyirabayazana.

Ababyeyi barimo gusobanurirwa imoamvu abana babo bajya mu mirire mibi

Ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo  ubwo mu Karere ka Nyamahseke hatangirizwaga Icyumweru cyahariwe ku kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Murenge wa Karengera, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo Muhayeyezu Josèph Désiré, yavuze ko nubwo bakungahaye ku biribwa byafasha mu kurwanya imirire mibi, imibare irushaho kwiyongera.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye natwe kitubabaza, kuko mu myaka nk’itanu ishize, ubugwingire mu bana bari munsi y’imyaka 6 bwavuye kuri 33% bugera kuri 37.7%. Dusanga biterwa n’idohoka ry’ababyeyi ku kwita ku mirire iboneye y’abana babo, kuko nk’uyu Murenge wa Karengera turimo, Cyato na Rangiro abaturage baho ni abakozi, ariko kuzinduka kare bajya mu mirimo bagataha bwije cyane ntibamenye uko abana bato biriwe nta n’abo babasigiye bizeye.”

Avuga ko batabirebera, ahubwo hamwe n’abafatanyabikorwa babo bakomeje ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bifatika, birimo Igikoni cy’Umudugudu, kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kubakangurira kutirundurira imirimo ngo bamere nk’abatereranye abana.

Yasabye ababyeyi guhindura imyumvire bakumva ko nta kiruta ubuzima bw’abana babo kuko ari bo Rwanda rw’uyu munsi n’urw’ejo.

Ingabire Assoumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), yemeza ko amakimbirane mu miryango ari mu biteza ibi bibazo, akavuga ko hari n’ibindi byinshi bibitera birimo ababyeyi batita ku mirire iboneye y’abana babo.

Avuga ko bahisemo gutangiriza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Karere ka Nyamasheke kuko ari ko kagaragaramo imibare igenda yiyongera nubwo atari ko gafite imibare iri hejuru kurusha ahandi.

Ati: ”Nk’uko mubizi intego y’Igihugu ni uko umwaka utaha twagombye kuba tugeze nibura ku kigero cya 19% cy’abana bagwingira bari munsi y’imyaka itandatu ku rwego rw’Igihugu, ariko  turacyari hejuru cyane kuri 33%. Birasaba uruhare rwa buri wese ngo nibura tuzagire ibyo tugabanyaho kuko twifuza kugira ikigabanyukaho buri mwaka.”

Yavuze ko bagiye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa babo n’abandi bose bashishikajwe n’imibereho myiza y’abana bato, mu guhangana n’iki kibazo kitoroshye.

Ingabire Assoumpta avuga ko mu biteganyijwe gukorwa muri iki cyumweru harimo gukomeza ubukangurambaga mu babyeyi ku kwita ku mirire myiza n’isuku kubana bato, gupima abana bari munsi y’imyaka itandatu igwingira n’imirire mibi, gutanga inkingo n’ibinini by’inzoka.

Mu byakozwe mu ku gitangiza iki cyumweru harimo gupima abana ibilo, uburebure n’ibizigira, kubaha ibinini by’inzoka, imurika ry’ibiribwa byera mu Karere ka Nyamasheke n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bishobora gutunga abana bato bakarindwa Igwingira, n’ibindi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *