AMAKURU

Nyakabanda: umugenzi yihereranye umumotari aramubaga

Nyakabanda: umugenzi yihereranye umumotari aramubaga
  • PublishedJune 1, 2024

Mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Munanira ya I, umumotari yabazwe n’umugenzi aho yari amugejeje aho bumvikanye aho kumwishyura ahubwo aramuata n’urwebe.

Umumotari we yavuze ko yari amuvanye ahitwa Kamuhoza amujyanye ahitwa Munanira ya I ubundi akava kuri moto yiruka atamwishyuye amafaranga 500 bari bumvikanye.

Aho yagize ati” yavuye kuri moto aragenda murikiye mugejeje hano ahita anshwarura ndebye mbona imyenda yange yacitse, nibwo mbonye yankatishaga urwembe.”

Ababibonye bo bavuga ko yagize Imana kuko ngo iyo aba atambaye ikote rinini bigatuma urwembe rutamugeraho byihuse. ngo naho ubundi aba yamubaze bikagera no kumutima.

icyakora ngo nubundi uyu mugabo asanzwe akora urugomo, bituma abaturanyi be bifuza ko hagira igikorwa uyu mugabo agahanwa.

Umukuru w’umudugudu wa Ntaraga nawe yunze muryo abaturage be bavuze ngo kuko aherutse no gukubita bikomeye umugore we.

Mugihe nzego za Leta zazaga yanze gukingura kugeza ubwo bishe umuryango ngo bafate.Uyu mugabo Mbonabucya, ubu yajyanywe kuuri station ya Polisi ya Nyakabanda ngo akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubwambuzi yakoreye uyu mumotari kugirango ahabwe ubutabera nk’uko btn tv yabitangaje.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *