UBUKUNGU

Nyagatare: Uwatangiye aca inshuro, ageze ku mitungo ya miliyoni 15 Frw

Nyagatare: Uwatangiye aca inshuro, ageze ku mitungo ya miliyoni 15 Frw
  • PublishedDecember 18, 2023

Habimana Daniel w’imyaka 38 ukora umwuga w’ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, yishimira ko yiteje imbere ahereye ku butaka yatijwe na Koperative ya CODERVAM, none ubu ageze ku mitungo irenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo yavuze ko mbere y’umwaka wa 2003 yarabayeho mu buzima bwo gukodesha inzu yo kubamo n’umuryango we, guca inshuro no guhingira abandi kugira ngo abone ibitunga umuryango we.

Gusa ngo yagize amahirwe adasanzwe ubwo yatizwaga ubutaka bwo guhinga umuceri bwa are 35 (area 35) muri uwo mwaka wa 2003, ibi ngo byamureye imbarutso y’iterambere agezeho uyu munsi.

Yagize ati: “Nabaga mu nzu y’ikode kandi na yo idafashije aho natindaga kubyuka inkoko zikannya hejuru. Najyaga gukora nyakabyizi bakampa amafaranga 500 kugira ngo mbone ibitunga umuryango ariko ntacyo yafashaga kuko yari make.”

Habimana Daniel yavuze ko ubwo yatangiraga ubuhinzi bw’umuceri yabonaga umusaruro muke ungana na toni imwe bitewe n’igishanga cy’Umuvumba kitari gitunganyije neza ndetse no kubona amafumbire y’inyongera musaruro biba indi mbogamizi.

Umusaruro waje kwiyongera biturutse kukuba Leta y’u Rwanda yaregereje abahinzi amafumbire ndetse igatunganya ibishanga mu buryo bugezweho.

Ibi byatumye atera imbere, ubukene yaririmo asigara abubaramo inkuru kuko aheraga toni imwe yamwinjirizaga amafaranga 800,000 ariko ubu akuramo toni zigera kuri eshatu z’umuceri akuramo miliyoni zigera kuri 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Habimana Daniel yavuze ko amafaranga yakuye mu bihinzi bw’umuceri yaguzemo hegitari ebyiri ahingamo ibigori akeza toni zirenga 10 kuri sizoni, aho akuramo 1,500,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Yemeza ko amaze kugera ku rwego rushimishije mu buhinzi bw’umuceri n’ibigori akora kuko yabashije kwiyubakira inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni eshanu, ubutaka akoreramo ubuhinzi bw’ibigori, ibibanza bitatu yaguze muri Rukomo aho buri kimwe gifite agaciro ka milioni imwe, ibibanza yaguze mu mu mujyi wa Nyagatare kuri ubu kimwe gifite agaciro ka miliyoni eshatu, na moto iri mu muhanda imwinjiriza amafaranga ifite agaciro ka miliyoni 1,800,000.

Habimana Daniel ashimira Leta y’u Rwanda yita ku bahinzi ikabaha inyongeramusaruro ku gihe ndetse igatunganya n’ibishanga kuko byamubereye imbarutso y’iterambere agezeho.

Kuri ubu afite intego yo kongera umusaruro w’ibigori akava kuri toni 10 akagera kuri toni 50.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *