UBUKUNGU

Nyagatare: Koperative zamugobotse agiye gusemberezwa n’amadeni umugabo yamusizemo

Nyagatare: Koperative zamugobotse agiye gusemberezwa n’amadeni umugabo yamusizemo
  • PublishedDecember 20, 2023

Nyirabweko Daphrose w’imyaka 68 ashimira Leta y’u Rwanda yigisha abaturarwanda kugira ubupfura n’umuco wo gukoboka abahuye n’ibyago, by’umwihariko akavuga ko nta gisa no kuba muri Koperative kuko yamugobotse igihe yari agize ibyago byo gupfusha umugabo yavuje akamusiga mu myenda myinshi.

Nyirabweko atuye mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare. Avuga ko umugabo we yarwaye igihe kinini akamuvuriza mu bitaro bitandukanye ariko bikarangira apfuye mu mwaka wa 2022 anamusize mu madeni kubera serivisi yahawe yivuza.

Mu gihe amahirwe yari asigaranye yari ayo kugurisha aho atuye  kugira ngo abone amafaranga arenga 400,000 yari abereyemo ibitaro bitandukanye, ni bwo Koperative ebyiri abamo zamugobotse mu buryo bwamutunguye cyane.

Imwe muri Koperative y’abahinzi b’umuceri abamo yitwa CODERVAM yamugobotse imuha amafaranga y’u Rwanda 400,000, na ho indi yitwa COPRORIKA imuha amafaranga y’u Rwanda 100,000 nk’umunyamuryango wari uhuye n’ibyago bimutunguye.

Nyirabweko Daphrose yavuze ko umwenda yari afite wari uw’Ibitaro by’Akarere bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, ibya Gahini mu Karere ka Kayonza, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ibindi bitandukanye.

Kuri ubu, arishimira ko ingoboka yahawe zamufashije kwishyura amadeni yasigiwe na nyakwigendera kuko yatumye atagurisha inzu yabagamo n’imirima yari asigaranye.

Yagize ati: “Umutware wanjye yari umuntu ukunda kurwara cyane tukajya mu bitaro bya hano Nyagatare ndetse n’ibya kure kuko yari amaze kubagwa kane.

Yitabye Imana afite amadeni y’uko yahoraga ajya kwa muganga, abana yishyuriraga amafaranga y’ishuri, guhingisha kuko njye mfite intege nke bituma ava mu mubiri afite amadeni menshi.

Nagize amahirwe kuko amakoperative ya CODERVAM na COPRORIKA yari arimo batangaga imisanzu y’ingoboka igakatwa ku mafaranga bahabwaga akaguma mu isanduku ya koperative.”

Nyirabweko yakomeje ahamya ko iyo aba atarazigamye byari kumugiraho ingaruka zo guteza imwe mu mitungo yamusigiye, ugasanga ubuzima bukomeje kuba bubi kurushaho.

Ati: “Ingoboka yazigamye zagize umumaro cyane kuko amadeni yasize yari menshi kandi kuyishyura n’imbaraga mfite bikaba ikibazo. Nshimira Imana kuko dufite Igihugu cyiza gituma Abanyarwanda bicara bagatekereza ibikorwa bishobora kugoboka uri mu byago mu mahoro kandi nyuma yo kugira ibyago ukagobokwa ndetse ugafashwa na bose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko kwizigama ari uburyo bufasha abaturage mu gihe bahuye n’ibyago bityo akaba asaba n’abandi baturage kujya batekereza uburyo bwo kwishyira hamwe bakiziga kuko ibyago bidateguza.

Yagize ati: “Mu gihe cy’ibyago abantu baba bakeneye ubutabazi kuko ibyago biratungurana niyo mpamvu rero kubana n’abandi ari ingenzi kandi gushyigikirana n’ubupfura. Abaturage bakwiye kwishyira hamwe bakizigama kuko babona uburyo bubunganira mu byago, ibi  ni byo twifuza ko n’abandi baturage bakora kandi buriya ku makoperative afite inzego zubakitse ho byaba akarusho.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) bushimira Koperative zikomeje kwimakaza umuco wo kugoboka abanyamuryango bazo, bugashimangira ko buzakomeza kubishishikariza no mu zindi koperative zitaratera iyo ntambwe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *