AMAKURU

Nubwo ibiribwa birimo kuzamuka mubyiciro haraho ipura iri kugura mamafranga yurwanda (150rw)f

Nubwo ibiribwa birimo kuzamuka mubyiciro haraho ipura iri kugura mamafranga yurwanda (150rw)f
  • PublishedSeptember 13, 2023

Bahabwa ifunguro rya 150Frw: Ihurizo ku kugaburira abanyeshuri mu gihe ibiciro birushaho gutumbagira

Ibiciro biri gutumbagira ku masoko ni imwe mu ngingo ziri kuvugisha abantu benshi hirya no hino mu gihugu, ni mu gihe hasigaye iminsi mike amashuri agatangira, aho abanyeshuri bose bagomba gufatira amafunguro ku ishuri, hakiriho amabwiriza yo guha umwana ifunguro rifite agaciro ka 150 Frw.

Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021, abanyeshuri bose bari mu mashuri yo mu Rwanda bagomba gufatira amafunguro ku ishuri. Iyi politiki yashyizweho ngo ikemure ikibazo cya bamwe bu bana bigaga bashonje, abandi bagasiba ishuri kubera inzara kugeza banariretse.

Mu ntangiriro yabanje kutumvikana neza ndetse umubyeyi yatangaga 60% Leta igatanga inkunga ya 40% ku mafaranga y’u Rwanda 150 umwana abarirwa.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 Leta y’u Rwanda yakoresheje miliyari 78,2 Frw muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri. Mu bigo byinshi wasangaga ikiribwa cyiganje ari ibigori bivanze n’ibishyimbo barya inshuro zitari munsi y’ebyiri mu cyumweru cyangwa zirenga, bagahinduranya n’umuceri, ifu y’ibigori n’ibindi bihingwa byera mu bice ikigo giherereyemo.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu rwego rwo kwagura gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta, 98,5% bafatira ifunguro ku ishuri.

Iyi raporo igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri uruhare rw’ababyeyi [amafaranga 975 Frw ku gihembwe] rwatanzwe ari 50,1%.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ingengo y’imari yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 yiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, ubu ikaba ibarirwa muri miliyari 78,6 Frw.

Abayobozi b’amashuri baganiriye na IGIHE mu bihe bitandukanye bagiye bahamya ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose yatangira, abanyeshuri bata ishuri bagabanutse cyane.

Amafaranga y’u Rwanda 150 yavamo ifunguro?

Gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi muri 2021 iteganya ko amafunguro ikigo cy’ishuri gitegurira abanyeshuri agomba kuba akubiyemo ibigize indyo yuzuye, birimo ibinyampeke n’ibinyabijumba, imboga, amavuta, imbuto n’ibikomoka ku matungo, kandi ifunguro rikaba rigizwe n’ibiribwa bihinduranywa buri munsi.

Iteganya n’amagarama umunyeshuri wo muri buri cyiciro agomba guhabwa. Nk’urugero umuceri umwana wo mu mashuri y’inshuke agenerwa ni garama 50, uwo mu mashuri abanza akagenerwa garama 100, mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye agenerwa garama 130 ku ifunguro rimwe.

Ku bishyimbo (byumye) baba bagenewe garama 20 ku mwana wo mu mashuri y’inshuke mu gihe uwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye aba agenewe garama 40 ku ifunguro.

Imboga (dodo) zo ibyiciro byose bibarirwa amagarama 100, imbuto bakabarirwa avoka ingana na garama 80 kuri buri cyiciro, naho ibikomoka ku matungo ni garama 50 kuri buri bwoko bw’inyama, amagi cyangwa bagahabwa amata.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na IGIHE batangaje ko mu gihe ikiguzi cy’ifunguro umunyeshuri agenerwa cyakomeza kuba 150 Frw bitakoroha gutegura ifunguro

by’umwihariko irikungahaye ku ntungamubiri zikenewe ku ndyo yuzuye, kuko ibiciro byazamutse cyane. Ni mu gihe na mbere y’uko ibiciro bizamuka bitashobokaga.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruku mu Karere ka Gakenke, Eugénie Nyiramana yabwiye itangaza makuru ati “Ntabwo byavamo, amafaranga ni makeya cyane ugereranyije n’aho ibiciro bigeze. Nka hano kuko turi mu giturage, twashoboraga kubona nk’ikilo cy’ibijumba ku mafaranga 180 Frw ariko ubu kiri hagati y’amafaranga 300 Frw na 350 Frw. Urumva rero ko ntabwo bizavamo neza.”

Umuyobozi wa GS Karushashi, Muteteri Séraphine we yavuze ko “Ugiye ku isoko 150 Frw ntabwo yagaburira umwana, byo ntabwo byashoboka kuko ibiciro byarazamutse, ibishyimbo biragura 1200 Frw, umuceri na wo warazamutse, ntabwo bihagije neza cyane ko n’ibiciro by’ibicanwa byarazamutse.”

Aba bayobozi bahuriza ku kuba gutanga indyo yuzuye byo bitashoboka ariko ngo bagerageza gushaka uko iyo bategura yaba yegereye iyuzuye.

Nyiramana ati “Ikitabura mu ifunguro ry’umwana ni imboga n’ibishyimbo, tugerageza no guhinga karoti na beterave ngo byunganire ariko imbuto, amagi, amata n’inyama ntabyo tubona. Ntabwo amafaranga byavamo.”

Abayobozi b’amashuri bavuga ko iyo bagerageje ibikomoka ku matungo bateka indagara na bwo “inshuro imwe mu cyumweru” mu gihe amata ahabwa abana bo mu mashuri y’inshuke ari uko Leta yayatanze.

Mu bubiko bw’ibiribwa mu bigo by’amashuri haba harimo imifuka y’umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo, ahandi bagahitamo iminsi bazateka ibirayi, ibigori bivanze n’ibishyimbo n’ibindi biboneka mu gace baherereyemo.

Ibi biribwa kuri ubu ni bimwe mu bihenze ku isoko ry’u Rwanda haba mu Mijyi no mu byaro nubwo ari byo bimenyerewe ku meza y’amashuri atandukanye.

Magingo aya, ku masoko atandukanye ubwoko bumwe bw’ibirayi bigeze ku 1500 Frw. Ibya Kinigi biri kugura hagati ya 700 Frw na 800 Frw mu mezi nk’atatu ashize byaguraga 550 Frw byakabya bikagura 600 Frw ku kilo.

Umufuka w’ibilo 25 w’umuceri w’umu-Tanzania nimero ya mbere uri kugura ibihumbi 38 Frw mu gihe nimero ya kabiri uri kugura ibihumbi 35 Frw, wakora imibare ugasanga ikilo kimwe kigura 1520 Frw na 1400 Frw.

Ikilo cy’umuceri wa Pakistan kiri kugura 1400 Frw kivuye ku 1200 Frw mu mezi atatu ashize, Umuhinde ukagura 1200 Frw (igiciro wahozeho) mu gihe umuceri wa Thailand wo uri kugura 1500 Frw uvuye ku 1300 Frw waguraga nko muri Kamena.

Kawunga nimero ya mbere MINICOM itangaza ko itagomba kurenza 800 Frw ku kilo; kuri ubu iri kugura 1200 Frw ivuye ku 1000 Frw mu gihe garama 500 z’amakaroni manini zigura 1000 Frw, garama 450 Frw zikagura 900 Frw naho garama 250 z’amakaloni mato zikagura 500 Fw.

Amavuta y’igihwagari ya litiro eshanu ari kugura ibihumbi 16 Frw avuye ku bihumbi 18 Frw yaguraga mu mezi atatu ashize, mu gihe azwi nka zahabu angana atyo ari kugura ibihumbi 10 Frw avuye ku bihumbi 13 Frw.

Amafaranga umwana agenewe atangwa na Leta kuri buri mwana ni 135 Frw ku munsi mu gihe umubyeyi asabwa kwishyura 15 Frw.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *