IBICE BYOSE

Nta viza ikenewe k’umunyafrica ushaka kuza mu Rwanda (mbese ni ubuntu)

Nta viza ikenewe k’umunyafrica ushaka kuza mu Rwanda (mbese ni ubuntu)
  • PublishedNovember 3, 2023

Perezida Paul Kagame w’Urwanda yafashe ingingo yo gukuraho viza (visa) ku Banyafrika bose binjira mu gihugu, kikaba kibaye igihugu kigize kane cya Afrika gifashe ino ngingo.

Yabitangaje ejo ku wa kane mw’ijambo yagejeje kubatu barimo kwitabira inama y’imisi itatu irimo kubera mu Rwanda ishingiye k’ubukerarugendo.

Muri iri jambo Perezida Kagame  kandi agira ati: “Twakuyeho kandi inzitizi za viza ku banyagihugu bo muri buri gihugu cy’ Afrika hamwe n’ibindi bihugu bitari bike.

“Ntihagire uhenda”. Umunyafrika uwo ari we wese ashobora kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda igihe cyose ashakiye kandi nta kintu na kimwe azishyura kugirango yinjire mu gihugu cy’Urwanda

Avuga kandi ko iyi ngingo ifite gahunda yo kungukira kw’isoko rya ba mukerarugendo muri Afrika rigenda ryiyongera, kubera igice cyuyu mugabane kigizwe n’abafite amikoro aringaniye ajyenda yiyongera.

Urwanda ruri muri gahunda yo gukomeza igice cya ba mukerarugendo, mu kugirana amasezerano n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Bayern Munich mu ntumbero yo kwamamaza igihugu nk’ahantu nyabagendwa kuri ba mukerarugendo.

Urwanda rukurikiye Seychelles, Gambia na Bénin, ibihugu byonyine bya Afrika byari bisanzwe bidasaba viza mu kwinjira ku Banyafrika bose.

Muri iyi nama  kandi Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko igihugu cye ibijyanye na viza bisabwa mu kwinjira mu gihugu ku bagenzi b’Abanyafrika bose muri 2024.

Ibihugu bitari bike by’Afrika na byo byagiranye amasezerano yo gukuraho za viza, ibiteganyijwe ko bizakurikira bikaba ari Ghana na Afrika y’Epfo, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *