IMYIDAGADURO

Niyo Bosco abajura bamusize iheruheru

Niyo Bosco abajura bamusize iheruheru
  • PublishedNovember 17, 2023

Umuhanzi Niyo Bosco ari mu gahinda nyuma yo gucucurwa n’umukozi we wamwibye ibintu byose byo mu nzu.

 

Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi, yavuze ko yari amaze iminsi mike yibwe icyakora aza kubimenya mu ntangiriro z’iki cyumweru ari uko agiye kwimuka.

Mu minsi ishize Niyo Bosco yavuye aho yari atuye ajya kurangiza umushinga wa album ye nshya ari gukoraho, asiga abwiye umukozi we ko nava mu kazi bazahita bimuka.

Ubwo yari arangije akazi, Niyo Bosco wari umaze kubona inzu yo kwimukiramo, yahamagaye umukozi we ngo ajye kuhakora isuku, anamsaba ko yaza kuhajyana ibikoresho byose.

Uyu mukozi yaje kwimuka nta kintu na kimwe atwaye, avuga ko yabishyize mu modoka ngo we ayikurikira kuri moto atwaye n’ibindi bikapu, ngo ahageze aburana na ya modoka kandi nta kiyiranga yari yafashe cyangwa nimero z’umushoferi.

Kutanyurwa n’ibisobanuro by’umukozi we byatumye Niyo Bosco yiyambaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi..

Uwo mukozi yamwibye kuva kuri matela, imyenda, amasahane, intebe n’ibindi.

Andi makuru ahari avuga ko kugeza ubu hari bimwe mu bimenyetso byatangiye kugaraza ko yari yarigabije ibikoresho bya Niyo Bosco, nk’amafoto basanze muri telefone ye yambaye imyenda ye n’ibindi.

Niyo Bosco yavuze ko nta kintu yifuza kuvuga kuri iki kibazo kuko kikiri mu iperereza.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *