AMAKURU

Nifuza kuba umunyamakuru mu gihe nzaba ntakiri Perezida: Paul Kagame mu Kiganiro n’itangazamakuru

Nifuza kuba umunyamakuru mu gihe nzaba ntakiri Perezida: Paul Kagame mu Kiganiro n’itangazamakuru
  • PublishedApril 6, 2023

Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida Kagame na Perezida wa Kenya William Ruto wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda,Perezida Kagame yavuze ko uzamusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu biriho biganirwaho mu ishyaka kandi ko kujya mu kiruhuko  cy’izabukuru ari intambwe byanze bikunze.

Perezida yavuze kandi ko bidakenewe gushishikazwa no guhitamo uzamusimbura ahubwo ko hashyirwaho uburyo bwiza bwo gutegura abazamusimbura, kandi byagiye biganirwaho mu ishyaka.

Mu kiganiro, Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko yifuza kuzaba umunyamakuru mugihe yaba atakiri umukuru w’igihugu, yavuze ko ikiruhuko cy’izabukuru ari ikibazo kigomba kuganirwaho “bitinde bitebuke”.
Aha niho yahereye avuga ko mu gihe yaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru yazashimishwa no kuba ari mu itangazamakuru aho yagize  ati: “Nzi neza ko umunsi umwe nshobora kwinjira mu itangazamakuru mu gihe nzaba ndi mu zabukuru. Ndabitegereje.”

Ntabwo bwari ubwa mbere  Perezida Kagame avuga ku byerekeye ikiruhuko cy’izabukuru.  Kuko Ukuboza 2022, yavuze ko nta kibazo afite cyo kuba umuturage usanzwe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *