IMIKINO

Ni muze tubatembereze muri Sitade Amahoro, imirimo irarimbanyije

Ni muze tubatembereze muri Sitade Amahoro, imirimo irarimbanyije
  • PublishedDecember 20, 2023

Ikibuga Sitade Amahoro cyashyizwemo ubwatsi bw’ubukorano bugezweho mu gihe imirimo yo kuvugurura iyo sitade ya mbere mu Rwanda igeze ahashimishije.

Nk’uko bigaragara ku mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, imirimo igeze ahashimishije ku buryo bitanga icyizere ko mu mezi make ari imbere izaba yuzuye neza.

Ayo mashusho agaragaza imiterere ya sitade yerekana ikibuga gishahemo ubwatsi bugezweho nk’ubugaragara mu zindi sitade mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa byo gutwikira ahari imyanya y’abakurikirana imikino nay o irarimbanyije.

Gushyira ubwatsi mu kibuga, ni kimwe mu bice bya nyuma by’ivugurura bigize imirimo yo kwagura iyi stade izajya yakira abantu 45,000 bicaye neza, umubare wikubye inshuro hafi ebyiri ugereranyije n’ubushobozi yagiraga itaravugururwa.

Ubu bwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

Biteganyijwe kandi ko kuri iyi sitade hazubakwa n’Urwibutso rwa Jenoside, kuko hari imibiri ikabakaba 40 y’abiciwemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirimo yo kuvugurura no kwagurwa Sitade Amahoro yatangiye muri Gicurasi 2022 biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2024 itwaye akayabo ka miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi sitade yubatswe mu cyitwa “Amahoro Village”, agace karimo kubakwamo uruhererekane rw’ibikorwa remezo by’amasitade akomeye arimo BK Arena, inzu y’imikino y’amaboko ya NPC n’izindi.

Muri metero nkeya uvuye kuri izo sitade, hatangiye kubakwa ibindi bikorwa remezo byiganjemo ibibuga by’imikino na Hoteli, i Remera ahahoze hakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Icyo cyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo cyiswe “Zaria Court Kigali” bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari wo muri Canada akaba n’Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Zaria Court Kigali, ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *