AMAKURU

Ngororero: mizero yagaragaje impanvu yishyuriye umusore kaminuza aziko azamurongora none bikaba bitarabaye ho

Ngororero: mizero yagaragaje impanvu yishyuriye umusore kaminuza aziko azamurongora none bikaba bitarabaye ho
  • PublishedSeptember 23, 2023

Mizero Rosine wo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, arashinja umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude kumubenga nyuma yo kumurihira Kaminuza.

Mizero w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere y’uko yishyurira Uwizeyimana icyiciro cya kabiri cya Kaminuza uyu musore yari yaramwijeje ko bazabana nk’umugabo n’umugore akirangiza amasomo.

Avuga ko uyu musore bakundanye kuva biga mu mashuri abanza, akirangiza kwiga kaminuza yahise amukwepa yishakira undi mugore.

Yabwiye TV1 ati: “Namuhaye ibirenze umutima, twakundanye tukiri abana. Namurihiriye kaminuza nkoresha Frw 3,460,000.”Mizero avuga ko yifuza ko Uwizeyimana yamusubiza amafaranga yamutanzeho yiga kaminuza, kuko yanze kumugira umugore nkuko yari yabimusezeranyije.

Ati: “Yarambwiye ngo njyewe icyo nagushakagaho ni ukwiga kaminuza nkarangiza, ubuzima bwiza ndabufite, ndi kuri Salaire nifuza uzagumireho aho cyangwa ushaka ahandi ujya. Ndashaka ko ansubiza amafaranga yanjye .

Nyamukobwa avuga ko yanafashije Uwizeyimana avuga ko babyaranye abana babiri kugura inzu bagombaga kubanamo; agasaba ko yakubahiriza inshingano zo kurera abo bana babyaranye.

Uwizeyimana ushyirwa mu majwi avuga ko ibyo uriya mukobwa avuga ari ibinyoma, akavuga ko Frw yarishye muri Kaminuza ari inguzanyo yahawe na Umwarimu SACCO.

Ati: “Arabeshya, ikirego kiri mu butabera kuko ni umutekamutwe. Reka tureke kubivuga bitarasohoka kuko biri mu butabera Munyamakuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nyange, Niyireba Thomas yemeza ko Mizero Rosine yagejeje ikibazo ku buyobozi bw’umurenge, gusa Uwizeyimana akamwihakana avuga ko amafaranga yo kwishyura kaminuza yayahawe ku nguzanyo muri banki.

Niyireba avuga ko uwo mukobwa ubuyobozi bwamugiriye inama yo gutanga ikirego mu butabera.

Avuga ko Uwizeyimana icyo yemera ari uko bumvikanye kuzabyarana umwana.

Mizero avuga ko amafaranga yarihiriraga uwo musore muri Kaminuza yavaga mu bushabitsi yakoraga, dore ko acuruza resitora ndetse n’akabari.

Uyu mukobwa cyakora avuga ko nta nyandiko n’imwe igaragaza ko yishyuraga ariya mafaranga; akavuga ko batigeze bagirana amasezerano yanditse kuko bari bizeranye.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *