UBUKUNGU

Ngororero: Abahinzi bashishikarizwa gukora imishinga yunguka kuri nkunganire ya 50%

Ngororero: Abahinzi bashishikarizwa gukora imishinga yunguka kuri nkunganire ya 50%
  • PublishedDecember 16, 2023

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bakangurirwa gukora imishinga yunguka, cyane ko umushinga Hinga Wunguke uzabunganira kuri 50%.

Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick mu nama yayoboye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, ashishikariza abahinzi gukora imishinga myiza yunguka.

Yagize ati: “Mwihutire gutanga imishinga, Akarere kacu kabone nkunganire byihuse”.

Visi Meya Uwihoreye yasabye umufatanyabikorwa kuba umusemburo wo kuzamura imyumvire y’abakora mu buhinzi kugira ngo koko bahinge bunguke.

Itsinda rya Hinga Wunguke ryari riyobowe na Manishimwe Marie Thérèse ucunga uyu mushinga ku rwego rw’intara yasobanuye uburyo uwo mushinga uzafasha mu kuzamura abahinzi.

Ati: “Hinga Wunguke yiteguye gutanga nkunganire ku mishinga yagutse. Ingano y’iyo nkunganire izaterwa n’uburyo umushinga wagutse. Ishobora kungana na 50% by’agaciro k’umushinga cyangwa hejuru yayo”.

Ni umushinga uje gutera inkunga abakora ubuhinzi by’umwihariko kugira ngo bihaze mu biribwa, basagurire isoko ari nako banoza imirire dore ko mu Karere la Ngororero hakivugwa imirire mibi.

Mu Karere ka Ngororero uzakorera mu mirenge yose wibande ku kuzamura umusaruro mu buryo burambye, gufasha abahinzi kubona amafaranga mu byo bakora no gukorana n’ibigo by’imari, kunoza amasoko y’umusaruro no kuzamura imirire myiza

Hazibandwa ku bihingwa by’ ibigori, ibirayi, ibishyimbo, n’imboga mu rwego rwo kuzana impinduka mu buhinzi ku buryo abakora uyu mwuga bakwaguka mu iterambere rya benshi.

Nyuma yo gusobanura imikorere n’imikoranire y’umushinga abitabiriye inama bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo. Byose byahawe umurongo.

Habajijwe niba iriya nkunganire izasubizwa basubizwa ko ari ubuntu ko ahubwo bakwihutira gukora imishinga yagirira abantu benshi akamaro bakabona nkunganire ijyanye n’agaciro k’umushinga.

Inama yari yitabiriwe umufatanyabikorwa Hinga Wunguke n’abagoronome b’Imirenge, umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi, isuzuma n’ikurikiranabikorwa, abacuruza inyongeramusaruro, abajyanama n’ubuhinzi, abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi, abayobozi b’Imirenge Saccos na ba rwiyemezamirimo.

Ni umushinga uzamara imyaka 5 ikaba ukorera mu turere 13.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *