UBUKUNGU

Ngoma: Isoko bubakiwe rya miliyoni 42 ryatumye basezera ibihombo

Ngoma: Isoko bubakiwe rya miliyoni 42 ryatumye basezera ibihombo
  • PublishedApril 19, 2024

Bamwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Baha riherereye mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama barabyinira ku rukoma biturutse ku isoko bubakiwe rya miliyoni 42 ribafasha gucuruza batanyagirwa cyangwa baticwa n’izuba ndetse n’abaturage bakabona aho bagurishiriziriza umusaruro wabo.

Abacuruzi n’abaturage bavuze ko bagiraga imbogamizi zo kwangirizwa ibyo bacuruzaga n’imvura n’izuba, ariko kuri ubu bishimira ko Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa babubakiye isoko risakaye rifite imyanya 44 yo gukoreramo.

Umuturage witwa Mukakabanda Rose yagize ati: “Ubundi twahahiraga kure tukajya Gafunzo hariya Sake, ariko hano iyo umuntu ahinguye araza agacuruza, uhaha agahaha agataha hakiri kare.”

Kubwimana Lucie yagize ati: “Icyo twashima cyane, urareba hano hasi habaga harimo ibijumba, ifu, amafi, ibintu byangirika nk’imyaka ariko kuba waba ucururiza ahantu hasakaye, igihe cy’imvura cyangwa ntugire ikibazo ukaba wabasha gucuruza ibicuruzwa byacu biri kudufasha gukora nta kintu twikanga.”

Mukansanga Donata nawe yagize ati: “Ubundi twahingaga imbuto n’imboga twabyeza tukabura ahantu tubicururiza kubera ko amasoko ari kure yacu, kugeza uno munsi turimo turacururiza hafi tukabona umusaruro uzagira icyo utugezaho; turishimye kuko iterambere twari dufite rigiye kwiyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko igice cya Jarama kibamo umusaruro mwinshi bityo abaturage bakaba baregerejwe isoko, yasabye abaturage kuribyaza umusaruro no kuribungabunga.

Yagize ati: “Aka gace kagira umusaruro mwinshi kuko harera cyane ariko bari bafite ikibazo cy’isoko ku buryo bacururizaga hasi. Aho twubakiye isoko rirema buri munsi mu gihe cy’izuba n’imvura ku buryo ibiribwa biba bifite ubuziranenge. Icyo tubasaba rero ni uko baribyaza umusaruro no kurifata neza bakamenya ko igikorwa remezo bubakiwe ari icyabo ntihabe hagira ucyangiza.”

Ku cyifuzo abaturage bafite cyuko hashakwa umunsi riberaho rikarema kuva mu gitondo, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yagize ati: “Ni byo riba buri munsi nyuma ya saa sita ariko turi gushaka umunsi waryo wihariye ku buryo riba riva kuva mu gitondo rigakoreshwa amasaha yose.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko iri soko ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni 42 z’Amafaranga y’u Rwanda habarirwemo ibikorwa byo kuryubaka, ibikoresho n’ubutaka ryubatsweho.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *