AMATORA

NEC yaburiye abakandida ku mwanya wa Perezida basinyisha baringa

NEC yaburiye abakandida ku mwanya wa Perezida basinyisha baringa
  • PublishedApril 30, 2024

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yaburiye abakandida bigenga bitegura kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bakora amanyanga bagasinyisha abantu batabaho cyangwa bagakoresha imikono mpimbano.

Ni mu gihe abo bakandida bigenga basabwa gusinyirwa n’abaturage bagera kuri 600 bemerewe gutora, ni ukuvuga abagera kuri 20 muri buri Karere k’u Rwanda.

U Rwanda rurimo kwitegura Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida, bizatangira tariki ya 22 Kamena bikazasozwa tariki ya 13 Nyakanga, mbere y’uko iminsi nyir’izina y’amatora igera.

Amatora azaba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Abashaka kuba abakandida Perezida bigenga, batangiye gukusanya imikono hirya no hino mu gihugu, kuva ku ya 18 Mata bakazageza ku ya 30 Gicurasi 2024, kugira ngo imikono bayishyikirize NEC.

Abakandida bigenga ku mwanya wa Pereza basabwa kuzuza imikono 600 y’abantu biyandikishije ku ilisiti y’itora mu gihugu hose, kandi usinyisha agomba gusinyirwa n’abantu 12 muri buri Karere.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida rwemewe rw’abakandida ku mwanya wa Perezida n’Abadepite, biteganyijwe ko NEC izarutangaza tariki ya 6 Kamena 2024.

Mu gihe urutonde ntakuka ruzemezwa tariki ya 14 Kamena 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yavuze ko hari abakandida bigenga bamaze kugaragaza ko baziyamamaza ku mwanya wa Perezida n’Abadepite.

Yagize ati: “Tuzatangira kwakira kandidatire z’abifuza kuba Perezida guhera ku ya 17 Gicurasi. Abakandida bigenga bagomba kwitegura hakiri kare bagakusanya imikono 600. Iki gikorwa cyatangiye ku ya 18 Mata.

Abatanga imikono kuri aba bakandida bigenga bagomba kuba bari ku rutonde rw’abemerewe gutora. Abakandida bashobora gushaka imikono ubwabo cyangwa bagashaka abandi bantu babahagarariye bakabashakira imikono”.

Uwo muyobozi yijeje ko amazina y’abakandida bigenga azatangazwa mu gihe cya vuba.

Ati: “Turimo gusuzuma niba imikono atari imihimbano, bagomba gukoresha ukuri niba bifuza kuba abayobozi. Nibaramuka bagaragaje uburiganya bazahanwa n’itegeko.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga bizatangira tariki ya 22 Kamena 2024 bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Gasinzigwa yavuze ko mu gihe hose hari site z’itora 2 441, n’ibyumba by’itora 17 400 byose byamaze gutegurwa mu gihugu hose, mu gihe abantu miliyoni 9.5 ari bo biteganyijwe ko bazatora.

NEC itangaza ko lisiti y’itora y’agateganyo izatangazwa bitarenze tariki ya 14 Kamena, mu gihe lisiti ntakuka y’abemerewe gutora izatangazwa tariki ya 29 Kamena.

Ku Banyarwanda baba mu mahanga, bazatora Perezida n’Abadepite 53, tariki ya 14 Nyakanga 2024. Ababa mu gihugu imbere bazatora ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ku ya 16 Nyakanga, abadepite 24 b’abagore bazatorwa n’inzego zidasanzwe, hashingiye ku rwego rw’ubuyobozi bariho. Hazaba kandi amatora y’Abadepite 2 b’urubyiruko bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, hatorwe kandi n’Umudepite umwe uzatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *