Na Kimihurura hagiye gushyirwa umuhanda wo gukoreramo siporo
Umujyi wa Kigali uri kuvugurura imwe mu mihanda ya Kimihurura kugira ngo hashyizwe inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ukwakira 2023, ni bwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwifashishije imbuga nkoranyambaga bwatangaje ko bwatangiye igikorwa cyo kuvugurura imihanda hagamijwe kongera ibikorwaremezo bya siporo.
Igikorwa cyo kubaka uyu muhanda biteganyijwe ko kigomba kumara ibyumweru bitatu. Uzaba uri ku ntera y’ikilometero kimwe uhereye mu isangano ry’imihanda rya Kimihurura mu nzira igana ku biro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ndetse no ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo.
Ni inzira izaba itunganyije ku buryo yorohereza ukora siporo, hashyirwamo ‘papis’. Iyi nzira ni imwe mu zizifashishwa cyane muri siporo rusange ya ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi.
Uyu muhanda wihariye uje ari uwa kabiri, ukurikira uwashyizwe mu Murenge wa Nyarutarama hafi y’ikibuga cya Golf nawo ufasha abahakorera siporo kuzikora bisanzuye batabangamirana n’ibinyabiziga.