AMAKURU

musanze:umuhungu na nyina bishe umwana none ikirego cyabo cyagejejwe m’urukiko

musanze:umuhungu na nyina bishe umwana none ikirego cyabo cyagejejwe m’urukiko
  • PublishedOctober 21, 2023

Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari ka Gakingo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, kuri ubu dosiye yabo iri mu maboko y’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Ubwo byamenyekanaga ko aba bombi bakekwaho kwica uwo mwana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangarije Kigali Today ko mu makuru y’ibanze bamenye bakimara gufata abo bantu bombi, ari uko ubwo abaturage bageraga mu rugo rwabo, “basanze umuhungu wa Nyiraruvugo ari we Ndayishimiye, arimo acukura icyobo, mu kumubaza asubiza abo baturage ko ari icyo gukuramo itaka ryo kubakisha, mu kubona batanyuzwe n’ubusobanuro yabahaye bihutira kwinjira mu nzu, ari na ho basanze umurambo w’umwana w’umukobwa”.

Yunzemo ait “Bakimara kuwuhasanga bongeye kumubaza icyishe uwo mwana wari ufite imyaka ibiri n’igice, Ndayishimiye asubiza ko ubwo yarimo acukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ahita apfa ari nabwo baje kwigira inama, we na nyina, yo gucukura icyobo ngo bajugunyemo umurambo w’uwo mwana, bagira ngo basibanganye ibimenyetso”.

Aba bombi Polisi ikibafata yabashyikirije RIB itangira iperereza, aho dosiye yabo yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, narwo rwaje kuyishyikiriza Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Mu makuru y’ibanze Kigali Today ikesha umushinjacyaha urimo gukurikirana dosiye y’abakekwaho icyaha, ni uko mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha Nyiraruvugo yemeraga icyaha akanavuga, aho yagaragaje ko intandaro yo kwica umwana ari ibibazo we n’umuhungu we babanje kugirana n’uwitwa Irankunda Eliazari, ari na we se w’umwana wishwe, nyuma yo gufatira uwo muhungu w’uyu mugore mu cyuho ubwo yarimo yiba ibigori mu murima w’abaturanyi, yamutangira amakuru bombi bagacibwa amande y’ibihumbi 35 by’ubwishyu bw’ibyo bigori yari yibye; ari naho bahereye bamuhigira bamubwira ko bazamwihimuraho.

Mu ibazwa rye imbere y’ubushinjacyaha, Nyiraruvugo yakomeje kwemera icyaha ariko ubwo ryari rigeze hagati atangira kugenda ahindura imvugo, yumvikanishaga uguhakana uruhare rwe muri ubwo bwicanyi, ahubwo agashinja umuhungu we ko ari we wishe umwana kandi akabikora ari wenyine.

Ni mu gihe mu ibazwa rya Ndayishimiye, na we ubwo yari mu bugenzacyaha yemeye iby’uko yishe umwana akoresheje isuka, ariko ubwo yageraga mu bushinjacyaha na we ahindura imvugo ahubwo avuga ko yateye umwana ibuye akagwa hasi bikamuviramo guhita apfa, ndetse akaba yarakomeje agaragaza ko ubwo yabikoraga atari kumwe na nyina.

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira Kigali Today ko aba bombi bamaze kubazwa, nabwo ubu bukaba buri mu nzira yo kuregera urukiko mu cyumweru gitaha.

Nyiraruvugo w’imyaka 43 na Ndayishimiye w’imyaka 15, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake, kikaba gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; riteganya ko umuntu wishe undi abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

Ariko iyo uwakoze icyo cyaha cyangwa se umufatanyacyaha ari munsi y’imaka 18 kandi arengeje imyaka 14, nk’uko itegeko ry’imiburanishirije y’imanza nshinjabyaha ribiteganya, agabanyirizwa ibihano ku mpamvu nyoroshyacyaha bigenwe n’umucamanza.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *