UBUREZI

Musanze: Umukobwa ukorera DASSO yasoje kaminuza mu myuga

Musanze: Umukobwa ukorera DASSO yasoje kaminuza mu myuga
  • PublishedDecember 17, 2023

Ku mukobwa wakuriye muri sosiyete itarakira neza ko umukobwa na we ashobora kwiga imyuga no gukora akandi kazi nko gucunga umutekano n’ibindi, Niyikiza Florence w’imyaka 29 yishimira ko yarenze abamuciye integea akaba asoje kaminuza ari n’Umukozi w’Urwego Rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO).

Niyikiza ni umwe mu banyeshuri 196 bahawe impamyabushobozi za kaminuza ku wa Gatanu tariki 15 , nyuma yo gusoza amasomo y’ibijyanye n’ikorananabuhanga mu by’amashanyarazi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Muhabura Integreted Polytechnic College(MIPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Mu buhamya bwe, Niyikiza yavuze ko yatotezwaga na bamwe mu bantu bakuze ndetse n’abasore kugeza ngo ubwo bamubwiragako atazabona umugabo.

Uyu mukobwa uvuga ko yaciwe intege mu masomo ye kuva akiri mu mashuri yisumbuye ubwo yigaga ibijyanye n’amashanyarazi avuga ko intambwe yateye yo gusoza kaminuza ari ntagereranywa n’ubwo yanyuze mu bigoye agakomeza kwihagararaho.

Yavuze ko akimara gusoza amasomo mu yisumbuye yahise yinjira mu rwego rwa DASSO, ari na ho yahereye akomereza amasomo muri Kaminuza yongera ubumenyi ku byo yize myaka yabanje.

Yanze gukomeza kugendera ku buryo abenshi babona uko umukobwa yagakwiye kwitwara, kubaho ndetse no kugira ibyo akora n’obyo adakora, none arangije kaminuza afite n’akazi muri DASSO yo mu Karere ka Musanze.

Yagize ati: “Muri kamere y’abakobwa turi abantu bakunda ubuzima bworoshye cyane, nyamara ibyo ntabwo biduha amafaranga. Nye nahisemo ikintu cyampa amafaranga kandi nkayabona nyakoreye atari bya bindi byo kuvuga ngo nzatega amaso umugabo wanjye.  Nize iby’amashanyarazi  mu mashuri yisumbuye ndangije njya muri DASSO kandi byose nabikoze neza none ndangije kaminuza”.

Yakomeje agaragaza ko kumuca integer byamwongereraga imbaraga zo gukora cyane kugira ngo azagaragarize abamucaga integer ko ibyo bakeka ko umugore adashoboye na byo yabikora.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *