AMAKURU

Musanze :Umujura ruharwa wamaze ingurube zarubanda yafashwe

Musanze :Umujura ruharwa wamaze ingurube zarubanda yafashwe
  • PublishedMay 24, 2023

Umugabo wo mu kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yafashwe yikoreye ingurube yapfuye aho akekwaho kuyiba mu kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, gahana imbibe n’akarere ka Musanze.

Uwo mugabo wafashwe n’irondo ryo mu kagari ka Bikara mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, aho bamubonye yikoreye umufuka agenda yihishahisha, baramuhagarika barebye ibiri muri uwo mufuka basanga ni ingurube yakaswe umutwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bikara, Mukezabatware Jean Marie Vianney, yabwiye Kigali Today ko yamenye ayo makuru ayahawe n’Umuyobozi w’umudugudu aho bahise bageza uwo mugabo ku biro by’Umurenge wa Nkotsi mbere yo kumushyikiriza ubugenzacyaha.

Ati “Yafashwe n’irondo, aho yabanyuzeho atababonye baramuhagarika, basanga mu mufuka yari yikoreye harimo ingurube yishwe, bamubajije iby’iyo ngurube avuga ko atari iye ko yayibye, avuga n’uwo yayibye, ni bwo bahise babibwira nyobozi y’umudugudu impa amakuru”.

Arongera ati “Yahise agezwa ku biro by’umurenge wa Nkotsi, kuko abakoze ibyaha nk’ibyo niho tubajyana mbere y’uko Polisi iza kubatwara bagashyikirizwa inzego z’Ubushinjacyaha”.

Gitifu Mukezabatware, yasabye abijandika mu byaha by’ubujura bashaka ibyo bataruhiye kubicikaho, bakayoboka inzira yo gushaka imirimo ibyara inyungu aho kwishora mu byaha bishobora kubateza akaga.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *