UBUKUNGU UBUZIMA

Musanze: Sinzabaheza ufite ubumuga bwo kutabona akoresha abakozi 25

Musanze: Sinzabaheza ufite ubumuga bwo kutabona akoresha abakozi 25
  • PublishedDecember 26, 2023

Umuhinzi w’intangarugero mu buhinzi bw’ibirayi, mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, Sinzabaheza Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutabona, yihangiye umurimo kuri ubu afite abakozi bagera kuri 25, akoresha buri munsi muri ubwo buhinzi.

Sinzabaheza yatangaje ko yatekereje umushinga atagira amafaranga imbuto n’umurima, ariko ngo akoresheje ubwenge byose byarashobotse.

Yagize ati: «Mpereye ku masomo nahawe nahisemo kwihangira umurimo, mbanza kubiganiraho n’uwo twashakanye njya gufata inguzanyo muri CSS Zigama icyo gihe bampaye ibihumbi 100, nguramo ibilo 50 mbitera kuri ari nk’eshatu ababyeyi bari bampaye nakuyemo ibilo hafi 500, niyemeza kwagura ubuhinzi kugeza ubwo nsaruye toni 2,5.

                                                                       Niyikiza umwe mu bakozi ba Sinzabaheza

Niyikiza Placide ni umwe mu bakozi be nawe avuga ko Sinzabaheza ari intangarugero kuko ngo bamwigiraho byinshi.

Ati: «Sinzabaheza ntabona ariko akora kurusha abafite ingingo zose, kuko aratekereza cyane natwe akadutekerereza, ni umunyakuri muri byose  ni umwe mu batumye tubasha kubona akazi, aduhemba neza kuko ubu aduhemba amafaranga 1500 ku munsi urumva ko ari ibintu byiza, abantu bose bajye bareberaho ».

bYongeyeho kandi kon’abandi bafite ubumuga bagira icyo bakora.

Ati : « Yemwe n’abandi bafite ubumuga ntibumve ko bahora bateze amaboko, abafite ubumuga barashoboye, nka njye iminsi maze nkorana na we natangiye ubuhinzi bw’ibirayi, maze kugira intama 3 nzikuye ku mafaranga yampembaga nkayajyana mu matsinda akaba agenda yunguka »

Sinzabaheza w’imyaka 44, yemeza ko kuri ubu afite abakozi 25 ba nyakabyizi ngo abahemba neza kandi nk’uko babyivugira ngo na bo biteje imbere mu miryango yabo, ikindi ni uko kugeza ubu uyu mugabo yabumbiye hamwe abafite ubumuga bunyuranye muri Koperative Dukomeze Ubuzima Mudende na bo bahinga ibirayi kuri hegitari zigera ku munani.

 

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *