AMAKURU UBUKUNGU

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo, ikilo kiragura 350 Frw

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo, ikilo kiragura 350 Frw
  • PublishedJanuary 5, 2024

Rimwe na rimwe hari ubwo amahirwe y’abagura imyaka ahindukira umwaku abayihinze. Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze barataka igihombo barimo kuko bahinze immbuto yabahenze ariko umusaruro wabo ukaba uri kugura amafaranga make cyane.

Bavuga ko icyo ari igihombo kuri bo kuko imbuto y’ibirayi bahinze bayiguze ku mafaranga y’u Rwanda arenga 1200 ku kilo none ibyo bejeje barabigurisha ku mafaranga 350 ku kilo.

Nubwo imbuto bahinze iba yariyongereye, usanga ahanini iyo barebye n’izindi mbaraga bashyira mu guharanira ko ibyo birayi byera nk’imiti, ifumbire, abakozi babibagara n’ababisarura n’ibindi, basanga bakorera abandi.

Aba bahinzi bavuga ko ibiciro by’ibirayi bigenda bihindagurika bagahura n’ibihombo bakaba basaba ko hahoraho igiciro nibura kidahinduka kandi ntikibangamire umuguzi n’umuhinzi.

Karegeya Apolinnaire, umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Musanze, avuga ko bibabaza iyo bashoye amafaranga menshi mu buhinzi aho bagura imbuto ibahenze bajya kugurisha ntibanyurwe n’ibiciro.

Yagize ati: “Kuri ubu umuhinzi w’ibirayi ntariyumvisha ukuntu agura imbuto ku mafaranga 1200 ku kilo, agashaka ifumbire agatera imiti, agakoresha abakozi, yarangiza byeze neza akagurisha ku mafaranga 350 ku kilo bimaze kwera. Ibi bintu inzego zibishinzwe zikwiye kubyitaho ni ukuri, nibura hakaba hari igiciro ntarengwa ku muhinzi umaze gusarura na ho ubundi njye mbona dukorera mu gihombo.”

Jean Damascene Sinzabaheza, umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko  atari yumva neza impamvu umuhinzi atakaza ingufu nyinshi ku buhinzi bw’ibirayi ariko mu gihe  cyo gusarura ntiyishimire igiciro agurishaho umusaruro we.

Yagize ati: “Buriya ikirayi kijya kuboneka nibura ikilo kimutwaye amafaranga atari munsi y’amafaranga 1700, reba imbuto iba yamuhenze, ibindi agenda akorera ibirayi namwe  muzi imirimo inyuranye; byagera mu bihe by’imvura nyinshi bwo umuhinzi arirya akimara nyuma mu kugurisha agahabwa amafaranga make. Ibi bintu twifuza byahinduka umuhinzi na we akajya ahabwa nibura amafanga 500 ku kilo ibirayi byeze kandi bigahoraho, imbuto yazamuka cyangwa yazamuka.”

Bamwe muri abo bahinzi bafite impungenge ko mu myaka iri imbere abahinzi b’ibirayi bashobora kuzaba ari mbarwa kuko hari bamwe batangiye kureka kubihinga kubera ko nta nyungu babibonamo, abandi bakaba batekereza kujya bahingira kubihunika bakabigurisha ari imbuto gusa.

Nshimiyimana Octave, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe kubungabunga uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi n’ubworozi,  igiciro cy’imbuto buri gihe kiba kiri hejuru ukurikije  urugendo imbuto inyuramo kugira ngo iboneke.

Bisaba gusarura ibirayi ukabibika nibura amezi 3 kugira ngo ibe yabaye imbuto yaterwa, bigatuma iyo ayo mezi ashize imbuto igura igiciro cyo hejuru.

Yasabye abahinzi kuzamura imyumvire, agira ati: “Kuba imbuto ihenda byonyine ntabwo bihagije ngo umuhinzi wahinze ahite ahomba. Icyakora umusaruro uri hasi watuma umuhinzi ahomba, ariko umuhinzi yahinze imbuto nziza, akubahiriza ibisabwa mu buhinzi bw’umwuga, igihe kikagenda neza; yakungukira mu musaruro mwinshi abona.

Yakomeje avuga ko iyo ubuhinzi bwagenze neza ikilo kimwe cy’imbuto gishobora kweraho ibilo bitandatu, bivuze ko uhinze toni imwe aba ashobora gusarura toni zirenga esheshatu.

Ati: “Aha rero umuhinzi na we asabwa kuzamura imyumvire ku mibare kuko niba ikilo cyavaho ibilo 6, urabyumva nta gihombo kinini ahubwo bahinge ibirayi ku bwinshi no mu bwiza”.

Gusa na we yemeza ko ukurikije uko byari byifashe mu mezi arindwi ashize, bigaragara ko igiciro cy’ibirayi kiri ku isoko cyamanutse cyane.

Yemeje ko igihe byari hejuru hagaragaraga ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko ku mvura nyinshi yaguye muri Mata na Gicurasi 2023 ikangiza imyaka yahinzwe mu gihembwe cy’Ihinga cya 2023B.

Iyo mvura na yo yakurikiwe n’izuba ryinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gihembwe cy’ihinga cya 2023C; aho haba hahingwa ibirayi byinshi mu bishanga no mu  gice cy’Ibirunga gusa.

Yagize ati: “Imvura mbi yakurikiranye n’izuba ryinshi byagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’ibihingwa muri rusange harimo n’ibirayi, bituma ibiciro ku isoko by’ibikomoka k’ubuhinzi bizamuka cyane aho ibirayi byageze ku mafaranga 1000 ku kilo.”

Ibi kandi byatumye imbuto y’ibirayi yahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A ihenda, ariko umusaruro wayo wabaye mwinshi ku buryo ikibazo cy’ibicro byari hejuru cyane ku isoko byagabanyutse bikaruhurira abaguzi.

Nshimiyimana avuga ko igiciro gishya kiri gukurikizwa cyabazwe hakurikijwe uko imbuto yaguzwe n’uko yeze, imibare y’ikigereranyo ikaba igaragaza ko ayo bagurishaho yiyongeraho inyungu ya 15%ku gishoro cyabo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivugwa ko ifite ingamba zo kongera ubwinshi bw’imbutogushishikariza abahinzi ikoranabuhanga mu kwibikira imbuto binyuze mu gutoranya kwiza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyemeza ko kizakomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku butubuzi bw’imbuto nshya, ku bahinzi imbuto n’ifumbire byunganiwe na Leta, no gukorana n’abahinzi mu kubara igishoro umuhinzi aba yakoresheje buri buri gihembwe cy’ihinga.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *