IMYIDAGADURO

Murindahabi Irene yasubije abibaza niba azagaruka mu Rwanda

Murindahabi Irene yasubije abibaza niba azagaruka mu Rwanda
  • PublishedApril 19, 2024

Umunyamakuru umenyerewe cyane mu nkuru z’imyidagaduro Murindahabi Irene, yamaze impungenge abantu bibazaga ko azagaruka cyangwa azaguma muri Canada.

Uyu munyamakuru wanashinze inzu ifasha abahanzi ya M.I.E (Murindihabi Irene Empire), amaze iminsi igera kuri ibiri ashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yageze mu gihugu cya Canada aho yagaragazaga ko agiye kuba ahaba nko mu rugo.

Mu butumwa bwaherekezaga iyo foto yagize ati “Shalom Canada, umuhungu wo mu Gatsata is in the Town. Canada my new home.”

Nyuma y’ibyo habayeho kwibaza byinshi ku bakunzi be ndetse bikanahwihwiswa ko atazagaruka, abandi bakibaza ku bya Dorcas na Vestine yari asanzwe areberera inyungu zabo.

Ku mugoroba w’itariki ya 18 Mata 2024, ni bwo Murindahabi yakoze ikiganiro akinyuza ku murongo we wa You Tube, avuga ko ari muri Canada ku bw’impamvu z’akazi, anahumuriza abibazaga niba azagaruka.

Ati: “Aha ndi ni rwagati neza mu gihugu cya Canada, naje gusura Abanyarwanda, gutembera no kumenya Canada cyane ko bidahindutse mu kwezi kwa munani Vestine na Dorcas bazaba bafite ibitaramo mu Mujyi witwa Montreal.”

Yongeraho ati: “Ubu murimo kwibaza ngo ndagaruka i Kigali, muhumure naje gutembera uyu Mujyi gusa, no gusura abakunzi bacu.”

Uyu munyamakuru yasezeranyije abakunzi b’abahanzi n’abakunda MI Empire muri rusange bari muri iki gihugu  guhura na bo bakaramukanya.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *