AMAKURU

Muri Rwanda Day yaberaga I Washington DC Perezida Paul Kagame Yabwiye abagize Diyasipora y’u Rwanda ko Rutabaretse.

Muri Rwanda Day yaberaga I Washington DC Perezida Paul Kagame Yabwiye abagize Diyasipora y’u Rwanda ko Rutabaretse.
  • PublishedFebruary 4, 2024

I Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Ameririca ahaberaga Rwanda Day yo kunshuro yayo ya 11, Perezida Wa Republica y’u Rwanda yatangarije Abanyarwanda baba mubihugu bitandukanye ko Nubwo u Rwanda baruvuyemo bo rutabaretse, kandi ko bakwiye guharanira kuruteza imbere.

 

Ni impanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2024.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda baturutse mu bihugu bitandukanye, bitabiriye Rwanda Day aho baganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku ngingo zirebana n’iterambere ry’Igihugu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda aho bari hose bagomba gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.

Ati: “Hari abantu bavuga bati niba ushaka kwihuta ngenda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure gendana n’abandi. Ndifuza ko tugenda twikihuta kandi tukagera kure. Ushobora kugera kure kandi ukihuta ni ibyo, ibyo tunyuramo bidusaba gukora dutyo”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko mu gihe hari ibyo u Rwanda rwakoze ntibigere ku ntego rwiyemeje, abantu badakwiye kugira ibisobanuro byinshi batanga nk’urwitwazo, bitwazwa ibihe by’Abakoloni, ashimangira ko ibi u Rwanda rwamaze kubirenga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda, Akarere n’Afurika muri rusange bafite ibibazo bibugarije, bigomba gushakirwa umuti kandi ko bigomba gukemurwa nta n’umwe biteye ikibazo, bigaturuka  mu bufatanye.

Ati: “Tugomba gusuzuma tukareba, ikiduhombya n’ikidukereza, tukagikemura”.

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda ntabwo dushobora kwemera kongera gusubira mu makuba twanyuzemo”.

Yabwiye abitabiriye Rwanda Day kuzirikana ko mu gihe Abanyarwanda bari bakeneye ubufasha mu gihe cya Jenoside bisanze bari bonyine, bityo ko bagomba kubaho kandi baharanira iterambere.

Bamwe mu Banyarwanda batandukanye bitabiriye Rwanda Day.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko batagomba kwibagirwa gufatanya n’abandi bakabigiraho kandi bakagira n’inyungu babakuraho.

Mu kwibutsa abantu impamvu yo gushyiraho Rwanda Day, Perezida Kagame yavuze  ari ukugira ngo  Abanyarwanda bahuzwe n’aho bakomoka aho baba bari hose.

Ati: “Impamvu ya Rwanda Day ni uguhuza Abanyarwanda aho baba bari hose, bakibuka aho bakomoka. Ushobora kuva mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda rwo ntirushoboka kugusiga, muzagumana”.

Perezida Kagame yavuze ko uva mu Rwanda akajya gutura mu mahanga agakomeza gutekereza ko u Rwanda ari iwabo, bimugirira akamaro kandi n’u Rwanda rukabyungukiramo.

Yibukije Abanyarwanda ko ejo hazaza hari mu biganza byabo kandi bagomba guharanira ko haba heza.

Ati: “Ahazaza hacu ari na ho hanyu hari mu biganza byanyu, abakiri bato mu gihugu cyacu ni mwe bateze amaboko, barabizera, babategerejeho gushyira u Rwanda aho rukwiye kandi heza; ibyo ni mwe bireba, ayo ni amahitamo yanyu.”

Yakomeja agira ati : “Abari mu bucuruzi, muri politiki, mu miryango ishingiye ku myemerere, tubahaye ikaze, kandi nashimira ibyo mwakoze ariko turizera ko hari ibindi byinshi bizatugeraho.”

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *