AMAKURU IBICE BYOSE IKORANABUHANGA

Mu Rawanda imyaka yo guhabwa indangamuntu igiye guhinduka ku buryo n’umwana ukivuka azajya ahita ayihabwa

Mu Rawanda imyaka yo guhabwa indangamuntu igiye guhinduka ku buryo n’umwana ukivuka azajya ahita ayihabwa
  • PublishedOctober 25, 2023

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura Indangamuntu ikava mu buryo busanzwe igashyirwa mu buryo bw’ikorana buhanga, imyaka yo kuyitunga nayo izahinduka.

Hateganyijwe ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izajya itungwa na buri mu nyarwanda wese uhereye ku ruhinja rukivuka.

Ubusanzwe indangamuntu yahabwaga umunyarwanda wujuje imyaka 16 kuzamura. Ariko ku indangamuntu y’ikoranabuhanga siko bimeze kuko n’impinja zizaba ziyifite.

Byatangajwe na Minisitiri wa ICT na Innovation Paula Ingabire,wanavuze ko iyi Ndangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga izaba ifite akarusho kuko itanga amakuru yose ya nyiri ukuyitunga.

Ati”Indangamuntu isanzwe yahabwaga uwujuje imyaka 16 kuzamura.

Ariko ku iy’Ikoranabuhanga siko bimeze kuko uzajya uyihabwa kuva ukivuka. Ibumbatiye amakuru yose wakenera Atari umwirondoro gusa, ahubwo n’ibindi bikuranga umuntu yerekanaga akoresheje impapuro”

Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko iyi Rngamuntu y’ikoranabunga izatangira gutangwa vuba.

gusa nti yashimye gutangariza the newtimes itariki nyayo izatangiriraho gutangwa.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *