AMAKURU

Muhanga: Yavuye i Kigali agiye kurira Ubunani iwabo agezeyo arapfa

Muhanga: Yavuye i Kigali agiye kurira Ubunani iwabo agezeyo arapfa
  • PublishedJanuary 4, 2024

Umugore witwa Uwamahoro Jeannine ufite imyaka 38 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Mudugudu wa Munini, mu Kagali ka Remera wakoreraga i Kigali yasuye umuryango we mu minsi mikuru ajyanwa kwa Muganga ahita apfa.

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye ku itariki ya 03 Mutarama 2024 ahagana saa cyenda n’igice, ndetse umugabo we n’abana 3 bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko uru rupfu rwa Uwamahoro Jeannine rwabatunguye bakavuga ko uyu mubyeyi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023 nyuma yo kugera mu rugo avuye i Kigali aho yakoreraga akaba yari yaje gusura umuryango we.

Hari abandi bavuga ko aza gusura umuryango we atagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi bakemeza ko byabashenguye umutima kuko yabisanzuragaho cyane akabaganiriza anabagira inama zitandukanye.

Mu yandi makuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya ni uko nyakwigendera yavuye i Kigali aje gusura umuryango we ku itariki ya 28 Ukuboza 2023 akaba yaraje azanye amazi yo mu icupa rya JIBU ageze hafi yiwe mu Isantere ahura n’umuntu aramutwaza ndetse amugeza iwe.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yatangiye kugaragaza intege nkeya amaze kunywa umutobe (Jus) bafunguje amazi yaje azanye avuye i Kigali.

Bamwe mu banyoye kuri aya mazi harimo; Umugabo wa nyakwigendera witwa Bizimana Antoine n’abana batatu babo barimo; Ihogoza Sano Kelia w’Imyaka 3, Umutoniwase Debola w’Imyaka 10 na Uwineza Bionce w’imyaka 9 hakiyongeraho umwana w’umuturanyi wabo witwa Mpanoyimana Louange w’Imyaka 5 we utarigeze agaragaza uburwayi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude ku murongo wa Telefoni yemereye Imvaho Nshya ko uyu mubyeyi koko yapfuye koko nyuma yo kuvanwa mu rugo n’ingobyi y’abarwayi y’ibitaro bya Kabgayi, hanahise hamenyekana ko n’abo yasuye barimo n’abana be barembye bajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye amakuru y’urupfu rwa Uwamahoro Jeannine watabarijwe akajyanwa n’Ingobyi  y’Ibitaro bya Kabgayi agezeyo ahita yitaba Imana, ariko abaganga batubwiye ko yahageze arembye bigaragara ko ari mu minota ye ya nyuma apfira kwa muganga”.

Akomeza avuga ko bakimara kumenya aya makuru bahise bihutira kureba abo babanaga na bo basanga barwaye babajyana kwa muganga kuko na bo byagaragaraga ko basa nk’abarembye.

Andi makuru kuri uyu muryango ni uko uyu mugabo n’abana be uko ari batatu bakomeje gukurikiranwa n’abaganga bo ku bitaro bya Kabgayi kandi bose bivugwa ko batangiye koroherwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *