UBUTABERA

Muhanga: Urubanza rw’abakekwaho guhindura imyaka y’abana rwasubitswe

Muhanga: Urubanza rw’abakekwaho guhindura imyaka y’abana rwasubitswe
  • PublishedDecember 20, 2023

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abantu 6 bakurikiranyweho guhindura imyirondoro y’abana ngo bemererwe kwinjira muri Academy ya Bayern Munich.

Mu bakurikiranywe harimo Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w’Ikipe ya The Winners ikorera imyitozo kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.

Uru rubanza rwari ruteganyijwe ku wa 19 Ukuboza 2023, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aho baburanaga ku ifunga n’ifungurwa.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyaha byo Guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha.

Byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.

Aba bose batawe muri yombi hagati ya tariki 28 ugushyingo 2023 na tariki ya 1 Ukubiza 2023, aba barimo Nshimiyimana David, Mukandamage Antoinette, wari umutoza w’abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre warushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ababyeyi 3 b’abana bahinduriwe imyirondoro.

Abitabiriye uru rubanza babwiye umunyamakuru ko urukiko rwababwiye ko rutari buburanishe uru rubanza ku mpamvu z’uko umwe mu bafunzwe witwa Mberarivuze Pierre wari umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ko ugomba kumwunganira mu mategeko uturuka i Kigali atabashije kuboneka maze urukiko ruvuga ko ari uburebganzira bwe bwo kunganirwa rurasubikwa.

Hategerejwe itariki n’isaha yo kuburaniraho gusa aba bakurikiranwe bakomeje bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *