AMAKURU

Muhanga: Umubyeyi yishe umwana amuziza ikijumba

Muhanga: Umubyeyi yishe umwana amuziza ikijumba
  • PublishedAugust 29, 2023

Mukanyabyenda Hnriette wo mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwiyicira umwana we witwa Niyonkuru Patrick w’imyaka 14, amukubise inkoni mu mutwe, amuziza guhekenya ikijumba.

Abaturanyi be bavuga ko nubwo yamwishe ariko atari yabigambiriye bityo ko yahabwa igihano cyoroheje.

Umwe yagize ati”Ntabwo yari yabigambiriye,ndumva bamuhana ariko bakamworohereza igihano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza,Ndayisaba Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza kuri uyu mugore.

Ati”Umubyeyi wamukubise, yumvise ko umwana yatangiye kuremba,nawe yahise ajya mu bitaro kuko yavugaga ko umwana yamuteye ibuye.

RIB yamusanze ku Kigo Nderabuzima cya Kiyumba, niho yari yagiye kwivuza.

Ubu akaba ari gukurikiranwa na Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Muhanga.”

Gitifu Ndayisaba aragira inama ababyeyi kwirinda kwihanira.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *