AMAKURU

Muhanga: Ubuyobozi buri gusuzuma Dosiye 157 z’abatarabonye ingurane.

Muhanga: Ubuyobozi buri gusuzuma Dosiye 157 z’abatarabonye ingurane.
  • PublishedMarch 12, 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabisezeranyije Umuvunyi Mukuru wungirije mu rugendo we n’abakozi b’urwego rw’Umuvunyi bari bamazemo icyumweru muri aka Karere.

Umuvunyi Mukuru wungirije Yankurije Odette yabwiye inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, ko bamaze icyumweru bakira ibibazo by’abaturage birimo n’abasaba guhabwa ingurane z’ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Yankurije Odette avuga ko bitumvikana kuba hakiri bamwe mu baturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yangijwe igihe hubakwaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, hakaba hashize imyaka ingana gutya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko dosiye z’abaturage 157 bo mu Murenge wa Nyarusange ni uwa Mushishiro bishyuza ingurane, benshi muribo baterekana inyandiko zibigaragaza.

Kayitare avuga ko abari bafite dosiye zujuje ibisabwa benshi bamaze kwishyurwa, akavuga ko abasigaye bitabagora kubishyura mu gihe cyose bagaragaje ko ibyo basaba ari ukuri.

Ati: “Twakoranye inama inshuro nyinshi n’abaturage bahatuye, gusa nta gihamya ko abo baturage bose batarishyurwa.”

Cyakora Kayitare avuga ko uko bakoze inama umubare wabo ugenda wiyongera ibyo avuga ko bisa nko kwifuza.

Ati: “Dosiye 157 abo tubona bashobora kuba barengana ari abantu 47 gusa abandi nta mpapuro zibigaragaza batanga Ubuyobozi bwashingiraho bubishyura.”

Umuvunyi Mukuru wungirije Ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Yankurije Odette avuga ko mu ngamba zigomba gufatirwa iki kibazo cy’abasaba ingurane kigomba gukemuka mu gihe cya vuba Ubuyobozi bukanyuzaho amatangazo yongera kwibutsa abo baturage bwa nyuma.

Ati: “Hakoreshwe ingamba zishoboka kugira ngo iki kibazo kive mu nzira mwemere muvunike ariko mukemure iki kibazo mu buryo bwa burundu.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bumaze igjhe butanga amatangazo ariko hakaza dosiye nshyashya z’abandi bantu bavuga ko batigeze bahabwa ingurane.

Usibye dosiye 157 y’abasaba guhabwa ingurane, Urwego rw’Umuvunyi kandi rwakiriye ibibazo 265 muri byo 87 byarakemutse, naho 156 bisigirwa Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubikurikirana.

Mu gihe 22 bizakurikiranwa n’urwego rw’Umuvunyi byiganjemo imanza zisaba gusubirishamo.

Bamwe mu bagiye bayobora Umurenge wa Nyarusange ni uwa Mushishiro babwiye UMUSEKE ko kubarira imitungo aba baturage byatangiye mu Ntangiriro z’umwaka wa 2008.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *