AMAKURU

Muhanga: Minani Théogène arakekwaho kwicisha umugore we ishoka akiyahura

Muhanga: Minani Théogène arakekwaho kwicisha umugore we ishoka akiyahura
  • PublishedOctober 23, 2023

Minani Théogène wo mu mu murenge wa Muhanga w’Akarere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise ishoka, na we agahita yimanika mu mugozi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’umugore we yamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain, yabwiye ikinyamakuru Imvaho Nshya ko bikekwa ko Minani yabanje kwica umugore we mbere yo kwiyahura.

Ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko yamukubise ishoka, tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikirijwe amakoma iruhande rwe hari ishoka bikekwa ko yicishijwe. Binjiye mu nzu basanga na se amanitse mu ruganiriro.”

Gitifu wa Muhanga yakomeje avuga ko bataramenya icyatumye uru rupfu rwa bombi rubaho, gusa abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko ari yo ashobora gutuma ababanaga bicana cyangwa bagakomeretsanya.
Yunzemo ko Inzego z’umutekano zikimara kubimenya zafashe umwanzuro wo kohereza iyi mirambo yombi ku Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

Minani n’umugore we basize abana babiri, umukobwa w’imyaka 18 n’umuhungu w’imyaka 14.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *