UBUTABERA

Muhanga: Abahinduye amazina y’abana bongeye gukatirwa gusubizwa mu igororero

Muhanga: Abahinduye amazina y’abana bongeye gukatirwa gusubizwa mu igororero
  • PublishedJanuary 26, 2024

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye mu ruhame urubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 7 bari bakurikiranyweho guhindura imyirondoro y’abana bitabiriye irushanwa ryahuje amashuri y’abato ya Paris Saint Germain muri Kamena 2023.

Ni umwanzuro wajuririwe n’ubushinjacyaha busaba ko bwakomeza gukora iperereza kuri aba bakurikiranyweho ibyaha byo guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha bikaba byarakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gukina irushanwa ryateguriwe amashuri y’umupira w’amaguru y’ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa muri Kamena 2023.

Isomwa ry’urubanza rwaburanywe mu cyumweru gishize ubushinjacyaha bwasabye ko aba bakekwaho ibi byaha bakwiye gufungwa bityo bugakomeza gukora iperereza ku byaha aba bakurikiranyweho ndetse buvuga ko bakomeje kuba hanze babangamira iperereza ubushinjacyaha buvuga ko bugikora kuri aba bantu 7 harimo n’uwakomeje gufungwa.

Bajya gufungurwa by’agateganyo bose uko ari barindwi barimo; Mukandamage Antoinette wari umutoza wa The Winners, Nshimiyimana David akaba na Perezida wa The Winners FTC Mberarivuze Pierre, Munyampundu Jean, Hakizimana Octave na Munyampirwa Denys urukiko rwavugaga ko nta mpamvu zikomeye zatumaga bafungwa by’agateganyo bararekurwa ndetse rutegeka ko Mukandamage Antoinette na Nshimiyimana David bafungurwa by’agateganyo ariko bo bakajya bitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamabuye buri wa mbere w’icyumweru kugeza dosiye yabo ifatiwe icyemezo n’uru rwego.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa urukiko rwari rwategetse ko Habineza Vincent de Paul akurikiranwa afunze by’agateganyo mu igororero rya Muhanga mu gihe
cy’iminsi mirongo itatu.

Ubushinjacyaha bujya kumusabira gufungwa by’agateganyo bwangiye ku ngingo ya 66, 74, 75 na 79 z’itegeko no 27/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, busaba urukiko kwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Habineza Vincent de Paul, kwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma yakurikiranwa afunzwe.

Me Joseph Mico Twagirayezu wunganira bamwe mu baregwa yavuze ko bababajwe n’uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko kuko rwirengagije ko Nshimiyimana David akaba Perezida wa The Winners yari yatanze ingwate irimo imitungo itimukanwa ndetse n’amafaranga agera kuri miliyoni 250 harimo n’abamwemereye kumwishingira.

Akavuga ko abakiliya be bagiye gutegereza kuburana mu mizi kuko urubanza rwasomwe n’urukiko rwo ku rwego rwo hejuru.

Aba bose ntabwo bemerewe kujuririra iki cyemezo cy’ifungwa ryabo ahubwo bagomba kwitegura bakijyana ku igororero cyangwa ku bushinjacyaha bukabakorera impapuro zo kubafunga bagategereza kuburana mu mizi

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *