Mu rwanda :nta muntu uzongera kwibaza aho ibyamamare bisengera , nka Dr nsabi, anita pendo,knowless, Nel ngabo,munyancoza ,tonzi ,Rusine,…..kuko ejo kuwa15 ukwakira 2023 bagaragaye mu masengesho
Abanyamakuru, abakinnyi, abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imikino n’imyidagaduro bahuriye mu masengesho yabereye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023. Yateguwe n’umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’.
Uretse ab’ibyamamare aya masengesho yanitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino Zephanie Niyonkuru yashimiye abateguye iki gikorwa kuko bibukije abantu baba mu ruganda rw’imikino n’imyidagaduro ko hejuru y’ibindi byose batinya bakwiye kwibuka ko hariho Imana.
Yibukije kandi abari muri aya masengesho ko badakwiriye gutwarwa no gusenga ngo birengagize gukora.
Ati “Nibyo turajya gusenga ariko dukeneye kurya, nugenda ukamara iminsi itanu uri gusenga utazi uko uri bubeho, uragaruka inzara ikwice. Dukwiye gusenga ariko tuzi ko bitabangamiye ibindi tubamo umunsi ku wundi.”
Niyonkuru Zephanie yasabye abitabiriye aya masengesho kwera imbuto zituma batanga umusaruro mu byo bakora, kugira ngo nabatabashije kugera mu masengesho babone umwe usenga ari we utanga umusaruro kurusha abandi.
Uretse Niyonkuru, abandi barimo Lambert Bariho wigishije ijambo ry’Imana, Umutoza wa AS Kigali Cassa Mbungo, Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette n’umunyamakuru Cléophas Barore, batanze ikiganiro ku kwibutsa abitabiriye aya masengesho ko ubwamamare bwabo bukwiye kwerera imbuto sosiyete.
Bagaragaje ko kugira abantu benshi bagukurikira bihita bikugira umuyobozi wabo bikaguha inshingano zo guhitamo ibyo ubaha, bityo babasaba kujya bahitamo kubaha ibyiza.