Uncategorized

Mu rwanda habonetse umukobwa wambara neza akaberwa kuruta za milion za bakobwa ba banyarwandakazi zose

Mu rwanda habonetse umukobwa wambara neza akaberwa kuruta za milion za bakobwa ba banyarwandakazi zose
  • PublishedOctober 7, 2023

Umukobwa witwa Mushimiyimana Anitha yagiye guhagararira u Rwanda mu birori byo kumurika imideli bya ‘Fashion Factor’ bigiye kubera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye guserukira u Rwanda, ni nyuma y’uko atsinze mu irushanwa rya Rwanda Global Top Model bimuhesha aya mahirwe.

Ari kumwe na Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa itegura iri rushanwa, bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, aho kuri ubu bamaze kugera Dubai.

Ndekwe Paulette yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu biganiro n’abakuriye iki gikorwa cya Fashion Factor, Mushimiyimana Anita yitabiriye.

Ati “Ni ibiganiro bigamije kunoza imikoranire y’impande zombi, hagamije guteza imbere abanyamideli bahatana muri Rwanda Global Top Model.”

Ni ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa rigiye kuba. Kuri iyi nshuro, hatoranyijwe abantu batatu batsinze muri iri rushanwa.

Mushimiyimana Anitha azamurika imyambaro mu gikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya Agenda Media City.

Ndekwe avuga ko hari gushwaka uko abandi batsinze n’abo bazitabira ibikorwa nk’ibi.  Muri Kamena 2023, u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe n’abanyamideli Munyana Peace Kenson ndetse na Mwiza Amelie.

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rigiye kuba. Risanzwe ritegurwa na Hanif Shaikh ndetse na Sayed Yasmin Akhter, ni nabo bategura irushanwa rizwi nka The Modest Fashion Show.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *