UBUZIMA

Mu mujyi wa Kigali Havutse abana basaga 40 kuri Noheli

Mu mujyi wa Kigali  Havutse abana basaga 40 kuri Noheli
  • PublishedDecember 26, 2023

Tariki ya 25 Ukoboza 2023, wari umunsi abemera Noheli bazihizaho ivuka rya Yezu, aho uyu munsi wahuriranye n’uko mu Mujyi wa Kigali havutse abana basaga 40, mu bitaro bine bikuru.

N’ubwo usanga kenshi ababyeyi babyaye kuri Noheli bitirira abana babo uyu munsi, gusa hari ababyeyi babyaye kuri Noheli batangaje ko bo bise amazina y’abana babo batagendeye kuri uwo munsi.

Umwe muri abo babyeyi witwa Mutesi Winnie wabyariye mu bitaro bya La Croix du Sud yavuze ko kuri we nta byishimo  biruta ibyo kubyara kuri Noheli agatanga ubuzima.

Mutesi yavuze ko yahisemo kwita umwana we w’umukobwa yibarutse amazina ya Ivah Iriza Muhumuza.

Asobanura ko guhitamo aya mazina yashakaga afite igisobanuro kurusha gushingira ku mazina ajyanye n’umunsi mukuru wa Noheli yabyariyeho.

Yasobanuye ko izina Ivah risobanura ko Imana ari inyampuwe kandi riri muri Bibiliya aho rikomoka mu Giheburayo.

Ku rundi ruhande ariko Iriza ni izina rishingiye ku muco Nyarwanda rihabwa abakobwa b’imfura. Akavuga ko Muhumuza yaryise umwana kubera ko hari umwe mu bo mu muryango we uryitwa.

Abandi babyeyi nk’uko babitangarije ikinyamakuru The New Times bahamije ko kuba abana babo bavutse kuri Noheli bishimangira ko bakwiye kwitwa amazina ajyanye n’uyu munsi.

Uwitwa Mugisha Anthony ni umugabo ufite umugore wabyariye mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge yagaragaje ko yishimiye ko bibarutse umwana kuri Noheli no mu mpera z’umwaka.

Ati: “Twungutse umwana kuri uyu munsi wa Noheli mbese ni ibyishimo byikubye kabiri turatekereza ko n’amazina ye agomba gubishingiraho.”

Avuga ko yahisemo kwita umukobwa we Carol Luna Irebe Mugisha, aho Corol bivuze indirimbo “nziza zihimbaza Noheli”.

Amakuru yakusanyijwe na The New Times agaragaza ko kugera saa sita kuri Noheli, ku bitaro bya Muhima byonyine havukiye abana 18, ku bitaro bya Kacyiru havukira abana 10 ,kuri La Croix du Sud havukira  abana 6, mu gihe ku bitaro bya CHUK naho havukiye batandatu.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *