UBUZIMA

Mu kwezi kwa Mbere 2024, Abanduye ibicurane mu Rwanda bariyongerey

Mu kwezi kwa Mbere 2024, Abanduye ibicurane mu Rwanda bariyongerey
  • PublishedJanuary 20, 2024

Ibyavuye mu bipimo byafashwe ku bantu bagera ku 110, byagaragaje ko abanduye bari 17%. Abafite ibicurane byo mu bwoko bwa A (Influenza type A) bari 15% na ho iyo mu bwoko bwa B (Influenza type B) bari 2%.

Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukurikirana indwara z’ibyorezo, Dr Rwagasore Edson, yatangaje ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ko bimeze ku isi hose.

Ati “Si ikibazo kiri mu Rwanda gusa ahubwo ni ibintu bisanzwe ku Isi hose ko muri ibi bihe ibicurane bizamuka. Urebye kuri raporo z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ibicurane byazamutseho 5,1% muri uku kwezi kwa mbere ugereranyije n’uko byari bimeze mu Ukuboza umwaka ushize.”

“Mu bipimo bifatwa by’abantu bafite ibimenyetso by’ibicurane [kubabara umutwe, inkorora, umuriro], 21% babasangamo ibicurane [influenza yo mu bwoko bwa A]. Kimwe rero no mu Rwanda, ibipimo twafashe twasanze ko 15% bari bafite iyo ‘influenza Type A’ n’ubundi yiganje ku isi.”

RBC isobanura ko ibi bicurane ari ibisanzwe bibaho nta kindi kibyihishe inyuma, gusa ikangurira umuntu wagaragaje ibimenyetso kwihutira kwipimisha ngo harebwe niba atari Covid-19 kuko ibimenyetso bisa.

Uwagaragaje ibimenyetso kandi asabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo atanduza abandi ndetse agakaraba intoki kenshi.

Mu minsi iri hagati y’itatu n’itanu, urwaye ibicurane bisanzwe aba yakize. Imiti iri gutangwa ubu ku banduye Covid-19 na yo ifasha abagera kuri 75% by’abayifata kugeza ku minsi itanu bakize.

Covid-19 si ikibazo gikomeye mu Rwanda muri iki gihe kubera impamvu zirimo izo kwirinda no kwipimisha ariko ntibibuza guhora tureba niba nta yihari.

Mu bipimo byafashwe mu cyumweru gishize bigera ku bihumbi 46 hirya no hino mu gihugu, ijanisha ry’abanduye ryari 0,003. Ni ukuvuga ko mu bantu 1000 bapimwaga, batatu ari bo babaga bafite Covid-19.

Ibi ngo ntibivuze ko “tugomba kwirara. Ahandi ku isi bigaragara ko Covid-19 irimo kugenda izamuka kandi tugenderana n’ibihugu byinshi. Ni yo mpamvu dushishikariza abantu, ngo igihe wagize ibimenyetso ujye kwipimisha ariko ubu nta byacitse.”

 

Indi nkuru wasoma

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *