AMAKURU

Mu karere ka Nyanza umugabo yatemye mugenzi we kubera umugore

Mu karere ka Nyanza umugabo yatemye mugenzi  we kubera umugore
  • PublishedDecember 2, 2023

Umugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore aho yamusanze yitwaje intwaro gakondo mw’ibanga

Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Aya makuru  avuga ko umugabo witwa Gatoya aherutse gufungwa igihe kirenze umwaka azira gukubita umuntu, aho afunguriwe asanga umugabo witwa Bernard yaramwinjiriye umugore ariko uwarufunguwe we ntiyabyakira bakajya bahura batonganira uwo mugore.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 Gatoya ngo yahawe amakuru ko uriya mugabo Bernard ari gusangira ikigage n’umugore(wa Gatoya) mu kabari maze yitwaza umuhoro mu ikote amusanga mu bandi ahita amutema mu mutwe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *