AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yafashe mu mugongo umuryango wa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda

Minisitiri Nduhungirehe yafashe mu mugongo umuryango wa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda
  • PublishedJuly 20, 2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier,yafashe mu mugongo umuryango wa Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wari Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, witabye Imana.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yitabye Imana

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yamenyekanye binyuze ku rukuta rwa X rwa Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, gusa ntiyatangaje icyo yazize.

Muri ubwo butumwa yagize ati “Twihanganishije twe ubwacu ndetse n’imiryango y’umudipolomate wa Qatar, Bwana Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, witabye Imana uyu munsi. Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gusaba kwihanga n’ihumure umuryango we n’abamukundaga bose.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, na we yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanyaqatar ndetse n’umuryango wa Ambasaderi Misfer bin Faisal Al Shahwani.

Nduhungirehe yagize ati “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije leta ya Qatar ndetse n’umuryango wabuze uwabo, Umudiplomate akaba na mugenzi wanjye, nyakubahwa Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar i Kigali, aruhukire mu mahoro.”

Mubihe bitandukanye Misfer bin Faisal Al Shahwani, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda na Qatar bihuriyeho, ariko hari n’aho bitandukaniye bigatuma ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bukomeza kuba ikintu gikenewe mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abatuye ibi bihugu

Ati: ”Iyo bavuze Qatar wumva igihugu gitoya ndetse gitoya kurusha u Rwanda, ariko gikomeye cyane ku bukungu no ku bitekerezo, nabo bakaba baza kureba u Rwanda kuko ari igihugu gitoya muri Afurika ariko kikaba ari kinini ku bitekerezo no ku kamaro gifitiye isi, nabo bakaba bashimishwa n’uko icyo kintu tugihuriyeho, Qatar rero ni igihugu cy’inshuti kidufasha muri byinshi, twigiraho ariko nabo hari ibyo batwigiraho.”

Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021, ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *